Rubavu: Yatawe muri yombi yuma yo gufatanwa ibiro 15 by’urumogi

7,365
Kwibuka30

Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe uwitwa Maniraguha Jean w’imyaka 32 y’amavuko, afatanwa ibiro 15 by’urumogi. Yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 afatirwa mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi mu Mudugudu wa Murambi.

muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi avuga ko Maniraguha yafashwe n’inzego z’umutekano, zihamagara abapolisi baraza baramufata. Uyu wafashwe avuga ko urumogi rwari ruturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba ngo hari umuntu wo mu Rwanda yari agiye kurushyikiriza.

CIP Karekezi yagize ati “Maniraguha avuga ko hari umuntu wamuhamagaye akamubwira ko agiye kumuha akazi, ngo yaramuhamagaye amubwira aho ajya gukura urumogi akarugeza ahandi hantu ari na ho nyirarwo ari burukure. Yaragiye afatirwa mu nzira atararugeza kuri nyirarwo ndetse ataranahembwa.”

Maniragaba avuga ko ubwo yari amaze kugera ahari urwo rumogi yararwikoreye arujyana ahandi hantu bari bamubwiye ariko hakaba umuntu ngo wari umuri inyuma bucece kuko bagendaga bavugana atamureba. Gusa ngo yaje gufatwa ataragera aho yagombaga kugeza urwo rumogi, wa muntu amenye ko afashwe ahita acika.

Kwibuka30

CIP Karekezi avuga ko ayo ari amwe mu mayeri akoreshwa n’abakwirakwiza urumogi aho bakoresha telefoni bakavugana nta n’umwe uhuye n’undi. Akenshi kandi bakoresha urubyiruko muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru bakitandukanya n’ibyaha.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Maniraguha yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akurikinwe ku cyaha yakoze.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

(Inkuru ya kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.