Burera: Umuturage yafatanwe magendu y’ibiro birenga 1000 by’amabuye y’agaciro

7,350
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe Musemakweri Rauben w’imyaka 35, afatanwa magendu y’ibiro 1,288 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, yari akuye mu gihugu cya Uganda.

Kwibuka30

Musemakweri yafashwe Mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare saa kumi n’imwe n’igice.


Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superitendent of Police(SP) Alex Ndayisenga yavuze ko gufatwa kwa Musemakweri byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi ko ari magendu y’imyenda ya caguwa igiye kwinjizwa mu Rwanda.

SP Ndayisenga yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari umuntu bazi ugiye kwinjiza mu Rwanda imyenda ya caguwa avuye Uganda anyuze mu Murenge wa Kagogo, Akagri ka Nyamabuye, Umudugudu wa Nyarugina. Twahise dushyiramo bariyeri, byageze mu gitondo haza imodoka ebyiri, imwe yari ivatiri(Voiture) iri imbere, inyuma yayo hari indi modoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU.”

SP Ndayisenga akomeza avuga ko izo modoka zigeze ku bapolisi bahagaritse ivatiri yari imbere, umushoferi wari mu modoka y’inyuma yavuyemo ariruka. Bagiye kurebamo basanga harimo imifuka yuzuyemo amabuye y’agaciro.

Musemakweri yemeye ko ayo mabuye ari aye agiye kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali, uwirutse yari umushoferi yahaye akazi akaba atamuzi.

SP Ndayisenga yakomeje avuga ko atari ubwa mbere Musemakweri acyetsweho ubucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro kuko mu mezi atatu ashize Polisi yagiye aho atuye  mu Murenge wa Kagogo, Akagri ka Nyamabuye, Umudugudu wa Nyarugina imufatana  toni irenga y’amabuye y’agaciro atabye mu nzu ariko icyo gihe yaracitse.

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu.

Ati” Ubucuruzi bwa magendu muri rusange budindiza ubukungu bw’Igihugu kuko ababukora nta misoro batanga. Ikindi kandi babangamira abacuruzi b’amabuye y’agaciro baba bafite ibyangombwa bibemerera gukora ubwo bucuruzi,buriya bucuruzi ni icyaha gihanirwa n’amategeko.”

Musemakweri n’amabuye yafatanwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hatangire iperereza.


Comments are closed.