Burkina Faso: Imbaga y’abantu bishimiye ihirikwa ry’ubutegetsi

5,978
Kwibuka30

Abantu barenga 1000 ejo kuwa kabiri bahuriye mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadugu, bishimira ko igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa perezida Roch Kabore kikanasesa Guverinoma.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi rya gatanu muri Afrika y’Uburengerazuba mu gihe cy’imyaka 10, ribaye mu gihe inyeshyamba zigendera ku mahame akarishye y’idini ya Islam zishe ibihumbi by’abantu, abandi bakava mu byabo mu karere ka Saheh.

Kwibuka30

Ibi byatumye ubuyobozi bugendeye kuri demokarasi buterwa ikizere ko budashobora gukemura ikibazo cy’izi nyeshyamba.

Kuwa mbere nibwo abasirikare batangaje ko bahiritse ku butegetsi perezida Kabore, wabugiyeho kuva mu 2015.

Ni igikorwa cyamaganwe ku rwego mpuzamahanga, ariko cyakiranwa yombi na bamwe b’imbere mu gihugu bari barambiwe ibibazo by’umutekano muke, bashinjaga leta kumungwa na ruswa no kutita ku kibazo cy’ubukene bukabije.

Comments are closed.