Burkinafaso: Abasirikare 33 baguye mu gitero cyabagabweho

4,130

Abasirikare ba Leta bagera kuri 33 barashwe bishwe barashwe mu gitero cyagabwe n’abasirikare b’Aba Djihadiste bashingiye ku idini ya Islam

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 27 Mata 2023, abasirikare bo mu mutwe w’Abadjihadiste bateye ibirindiro by’ingabo z’igihugu cya Bourkinafaso maze zicamo abagera kuri 33, abandi bagera kuri 12 nabo barakomereka bikabije nk’uko byemejwe na Leta ya Bourkinafaso mu ijwi ry’umuvugizi w’ingabo z’igihugu.

Amakuru avuga ko icyo gitero cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu mu burasirazuba bw’Intara ya Ougarou, ariko Leta ikaba yemeje ko inyeshyamba zigera kuri 40 nazo zahasize ubuzima.

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika bihanganye n’intagondwa z’abayisilamu.

Comments are closed.