Ibihugu byiyemeje gushyira hamwe imbaraga bikakira CAN ya 2027

5,165
Kwibuka30

Ibihugu bitatu byo mu karere k’iburasirazuba bwa Afrika atibyo Tanzaniya, Kenya na Uganda byiyemeje gushyira hamwe imbaraga zabo mu kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Africa.

Ibihugu bya Tanzaniya, Kenya na Uganda byyemeje guhuza imbaraga zabo bitanga ubusabe mu kwakira Igikombe cya Afurika [CAN] cya 2027, biramutse byemewe, kikaba cyaba ari icya mbere kibereye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ku wa Kane, tariki ya 27 Mata 2023, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yakiriye ubusabe bw’ibihugu byifuza kwakira igikombe gihuza ibihugu by’ibihangange.

Usibye ibi bihugu byo mu Karere, ibindi byatanze ubusabe bwo kwakira CAN 2027 birimo na Algeria, Botswana na Misiri.

Mu Ukuboza 2022, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yemeje ko bishoboka ko yakwihuza n’ibindi bihugu bibiri kandi bituranyi, bigasaba kwakira igikombe cya Afurika.

Kwibuka30

Icyo gihe Leta yavuze ko intego yo kwakira iki Gikombe cya Afurika bizayibera inzira nziza yo gushaka no kubona itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi cya 2030.

Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mata 2023, ni bwo Minisitiri wa Siporo muri Kenya, Ababu Namwamba, yavuze ko yagiranye ibiganiro na bagenzi be ba Tanzania na Uganda, kugira ngo bashyireho komite ihuriweho n’ibihugu byose izategura icyo gikorwa.

Yagize ati “Kwihuza kugira ngo twakire igikombe turi kumwe na Uganda ndetse na Tanzania muri AFCON 2027, ni ikintu gikomeye cyane. Ni igihe kigeze kugira ngo Igikombe cya Afurika kibere muri Afurika y’Iburasirazuba.’’

Bimwe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bifite ibikorwaremezo bikennye ku buryo hari igihe bimwe bijya gutira ibibuga kugira ngo byakire imikino mpuzamahanga.

Kenya yasabye uburenganzira inshuro ebyiri zo kwakira imikino ya nyuma ikomeye ku Mugabane wa Afurika, harimo Igikombe cya Afurika cyo mu 1996 ndetse n’icy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN, mu 2018 ariko izo nshuro zose ntabwo yahawe kwakira irushanwa kuko yari ifite ibibuga byinshi bidafite ibipimo mpuzamahanga.

Namwamba avuga ko baramutse bemerewe bahita bubaka ibikorwa bishya ndetse bakanavugurura ibisanzwe bihari bikuzuza ibisabwa.

CAF izatangaza uwatsindiye kwakira iki gikombe muri Nzeri 2023, ndetse inatangaze igihugu gishya kizakira icya 2025 nyuma y’aho Guinea yambuwe uburenganzira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.