BURNA BOY YAGIZWE UMUHANZI WA MBERE W’IBIHE BYOSE MURI AFURIKA.

634

Burna Boy yagizwe uwa mbere mu bahanzi b’ibihe byose muri Afurika

Umwe mu bafatwa nk’abanyabigwi ndetse banakoze impinduka mu njyana ya Afro Beat akanabyemeza abakunzi b’umuziki ku isi atwara igihembo cy Grammy awards inshuro ebyiri zikurikiranye, ayoboye urutonde rw’abahanzi nyafurika b’ibihe byose, rukaba rwakozwe na Apple Music.

Nyuma ye haza Wizkid, ukurikirwa na Fireboy DML, n’abandi nka BNXN, Olomide nabo bakaza inyuma. Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku ndirimbo bakoze zikumvwa cyane n’abakoresha uru rubuga rwakoze uru rutonde.

Damini Ebunoluwa Ogulu, uzwinka Burnaboy yinjiza akayabo ka miliyoni 2 z’amadorali, akaba ayakura mu gukora ibitaramo ndetse no gucuruza umuziki we binyuze ku mbuga nkoranyambaga rurimo na Apple Music.

Uyu muhanzi w’injyana ya Afro Beat, ku myaka 33 akaba amaze kwinjirizwa n’umuziki akayabo ka miliyoni 12 z’amadorali, nyamara amaze imyaka 7 yonyine mumuziki, ibituma we ubwe yiyita African Giant.

Comments are closed.