Perezida Paul kagame yashyize abayobozi bashya mu myanya

358

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Nzeli 2024, Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu myanya.

Ni impinduka zikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mu bashyizwe mu myanya harimo Dr. Yvonne Umulisa wagizwe umunyamabanga Mukuru wa Sena, Michelle Byusa yagizwe umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Irene Murerwa yagizwe umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukurarugendo muri RDB.

Jules Ndenga yagizwe umuyobozi Mukuru wa sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege (ATL), Eva Nishimwe agirwa umuyobozi mukuru wungirije wa Sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy’indege.

Madamu Eva Ndenga yagizwe umuyobozi Mukuru wungirije wa Sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy’indege (RAC), Madamu Isabelle Mugwaneza agirwa umujyanama wihariye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Madamu Marie Mediatrice Umubyeyi yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), mu gihe Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC).

Comments are closed.