Burukina Faso yohereje abantu baze kwigira ku Rwanda uko imihigo itegurwa

7,088
Kwibuka30

Itsinda ry’abashyitsi baturutse mu gihugu cya Burkina Faso baje kureba uko imihigo itegurwa n’uruhare rw’abaturage, uko ishyirwa mu bikorwa n’ibyiza byo gukorera ku mihigo. Ni tsinda ryari riyobowe n’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Burkina Faso, Dr. Mathias Somé, rikaba ryakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abo bashyitsi baturutse muri Burukina Faso ko imihigo itegurwa hashingiwe ku kerekezo k’Igihugu (Vision 2020 & Vision 2050), Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024) (NST1).

Mbonyumuvunyi yabwiye aba bashyitsi ko hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abagituye, kuva mu mwaka wa 2006 Leta yashyizeho poritiki yo gukorera ku mihigo nk’igikoresho cyo kwihutisha iterambere rirambye.

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Burkina Faso, Dr. Mathias Somé wari uyoboye iri tsinda, yashimiye amakuru bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yongeraho ko uru ruzinduko rwabo ari intambwe ishingiye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’abaperezida babyo.

Kwibuka30

Dr. Mathias yavuze ko iwabo muri Burkina Faso basanzwe bafite ubundi buryo basuzumaga ibyo bagezeho ariko ko babonye budahagije bakaza no kwigira ku Rwanda ibyiza byo gukorera kuri gahunda y’imihigo.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi yabwiye abashyitsi ko imihigo ituma hahangwa imirimo mishya buri mwaka, abataragiraga aho kuba bakabona inzu zo kubamo, hubakwa ibyumba bishya by’amashuri bityo ubucucike mu ishuri bukagabanyuka n’ibikorwa remezo bikiyongera.

Yongeyeho kandi ko imihigo yihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego za Leta, yinjiza abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Igihugu, ituma hahangwa udushya n’ishyaka ryo kurushanwa, igatuma abagenerwabikorwa bagira uruhare mu bibakorerwa.

Akarere ka Rwamagana kaje mu turere dutatu twesheje imihigo y’umwaka wa 2019-2020. Akarere ka Nyaruguru niko kaje ku isonga n’amanota 84%, Huye ku mwanya wa 2 n’amanota 82.8% yarushije 0.4% Rwamagana yaje ku mwanya wa 3.

Leave A Reply

Your email address will not be published.