Uganda: “Sinahisemo kujya kurwanira mu mashyamba ngo bizagere igihe nyoborwe n’abantu nka Bobi Wine” Min Gen. KAHINDA

11,479
Kwibuka30
Ntabwo narwanye intambara y’ishyamba ngo nze kuyoborwa na Bobi Wine- Minisitiri Kahinda

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Afurika y’Iburasirazuba muri Uganda Rtd Maj .Gen. Kahinda Otafiire yatunguye abantu avuga ko atakwemera na gato ko Bobi Wine amuyobora mu gihugu yarwaniye imyaka 6 mu ishyamba.

Kwibuka30

Ibi Gen. Kahinda yabitangarije ku kibuga cy’amashuri cya St. Kaggwa mu Krere ka Bushenyi aho Perezida Museveni akaba n’umukandinda mu ishyaka NRM yari yagiye kwiyamamariza kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati” Nkunda indirimbo za Kyagulanyi gusa ntiyanyobora! Ntabwo nahisemo kujya kurwanira mu mashyamba ngo bizagere igihe nyoborwe n’abantu nka Bobi Wine”

Chimp Reports yanditse ko atari ubwa mbere Gen. Kahinda yibasira Bobi Wine cyane ko no muri 2017 ubwo yiyamamarizaga kuba umudepite uhagarariye akarere ka Kyadondo , Kahinda yavuze ko Bobi Wine nta politiki imurimo, aho yanavuze ko n’ubwamamare afite bwose abukomora ku muziki, atari umuhanga muri Politiki. Iki gihe yasabye abantu kutitirabya kwamamara kwe n’ubumenyi buhanitse bwa Politiki.

Leave A Reply

Your email address will not be published.