Burundi: Abarenga 13 bari bavuye mu bukwe baguye mu mugezi barapfa.

8,734
Burundi: Ikamyo yari yuzuyemo abantu...

Abantu 13 n’umwana mutoya baraye bahitanywe n’impanuka y’imodoka ku kiraro cya Rukoziri gihuza amakomine ya Makamba na Mabanda mu ntara ya Makamba ubwo bari bavuye mu bukwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuryango.rw, nacyo gikesha n’ikinyamakuru Jimbere avuga ko aba bantu bari bavuye mu bukwe bwabereye i Kirare muri Makamba. Bari mu mudoka y’ikamyo (camion) yo mu bwoko bwa ISUZU, maze igeze ku kiraro abantu basaba ko babanza bakayivamo ikambuka yonyine kubera bari benshi.

Umuyobozi wa Komini Mabanda,Bwana David Ndikuriyo,yatanze amakuru kuri iyi mpanuka ati “Impanuka yabaye ahagana saa mbili z’ijoro.Abantu bari mu ikamyo yo mu bwoko bw’ISUZU bavuye mu bukwe.Bageze ku kiraro cya Rukozi gitandukanya Makamba na Mabanda.Umushoferi yananiwe kuyobora impanuka bituma ikamyo yiroha mu mugezi.

Umushoferi aho kubumva yafashe umwanzuro wo kwambuka ntacyo yikanga. Ikiraro cy’imbaho bari bagiye kwambukiraho nticayshoboye kwakira ubwo buremere, kuko cyacitsemo kabiri,imodoka igwa mu ruzi.

Uretse abapfuye, hari abatari bake bakomeretse bahita bajyanwa mu mavuriro ya Makamba, Mabanda na Nyanza Lac.

Umwana muto wari muri aba bantu ntabwo araboneka kugeza ubu. Bivugwa ko no mu bajyanywe mu bitaro haba hari abamaze Gupfa.

Umushoferi we, kubera ubwoba, yahise ahunga, kugeza ubu ntawe uzi iyo yarengeye. Benshi mu bari muri iyo modoka bari abaririmbyi bo mu rusengero rwa pentekote Kayogoro.

Gutwara abantu barunze mu makamyo yagenewe imizigo biracyakorwa mu gihugu cy’u Burundi ndetse benshi mu baturage b’iki gihugu basaba Leta gusuzuma ubushobozi bw’ibiraro barebye ku buremere bw’imodoka zibicaho.

Comments are closed.