Burundi: Biravugwa ko Alain Guillaume Bunyoni yaba amaze guhungira muri Tanzaniya

6,338

Amakuru aturuka mu gihugu cy’abaturanyi aravuga ko Gen. Alain Guillaume Bunyoni wigeze kuba minisitiri w’intebe yaba amaze guhungira mu gihugu cya Tanzaniya.

Hari amakuru aturuka mu gihugu cy’Uburundi avuga ko General Alain Guillaume Bunyoni wigeze kuba minisitiri w’intebe muri icyo gihugu yaba amaze guhunga igihugu, agahungira mu gihugu cya Tanzaniya nyuma y’aho ejo kuwa mbere taliki ya 17 Mata 2023 umushinjacyaha mukuru w’Uburundi ategetse ko amazu ye yombi asakwa.

Kugeza ubu, nta makuru y’ubuyobozi yari yemeza cyangwa ahakane ko uyu mugabo wahoze ari umwe mu bakomeye yaba yahunze igihugu, ariko bikaba bivugwa ko igisirikare gishinzwe iperereza imbere no hanze mu gihugu cyatangiye guhiga bukware abashobora kuba bafashije uwo mu general gutoroka igihugu agahungira muri Tanzaniya, yewe na Leta ya tanzaniya ntabwo iremeza iby’aya makuru. Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo komiseri Uwamahoro Desire, ubu akaba ari mu maboko ya polisi.

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Leta y’u Burundi na Alain Guillaume Bunyoni bivugwa ko yari mu bushorishori bw’ubuyobozi (mbere y’uko akurwa ku mwanya wa minisitiri w’intebe) ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari mu muhango w’amasengesho y’abayobozi akavuga ko hari abantu basahuye igihugu amafaranga menshi maze bakanga kuyashyira mu ma banki ahubwo bagahitamo kuyahisha mu nzu zabo, icyo gihe perezida Evariste yavuze ko ashobora gufata itegeko agahindura inoti maze abo bose bari bayahishije mu mazu bagasigara baririra mu myotsi.

Nyuma y’iryo jambo, Leta yafashe itegeko ryo gusaka amazu ye abiri ari mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi, barasanga ihunga rya General Bunyoni ari icyuho gikomeye ku buyobozi bwa Ndayishimiye Evariste, benshi bakavuga ko uwo mu general Bunyoni ashobora kuba afite abantu batari bake bamushyigikiye kandi bari imbere muri guverinoma ya Evariste Ndayishimiye.

Comments are closed.