Burundi: Hongeye gututumba umwuka utameze neza hagati ya guverinoma na Guillaume Bunyoni

5,096
Kwibuka30

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa umwuka utameze neza hagati ya Bwana Guillaume Bunyoni na Leta y’i Burundi imushinja kubika amamiliyari mu nzu.

Mu Burundi hongeye kuvugwa umwuka utari mwiza hagati ya guverinoma y’icyo gihugu na Bwana Guillaume Bunyoni, umugabo wigeze kuba minisitiri w’intebe muri icyo gihugu nyuma akaza gukurwaho n’iteka rya perezida.

Uwo mwuka utari mwiza watangiye ubwo kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Mata 2023 nyuma y’aho umushinjacyaha mukuru wa Repubulika asabye ko amazu abiri y’uwo mugabo wigeze kuba mu bakomeye mu Burundi asakwa, amakuru avuga ko uwo mugabo yaba ahishe iwe amafaranga agera ku mamiliyari.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuwa mbere aribwo bageze kwa General Bunyoni Guillaume mu gace kitwa Gasekebuye mu mujyi wa Bujumbura ahubatswe inzu y’agatangaza y’uwo mugabo, ariko bikavugwa ko we atari ahari ubwo bazaga gusaka, ubwo kandi i Bujumbura bariho basaka, abandi basirikare ba Leta bariho basaka indi nzu ye iri mu Ntara ya Rutana, bivugwa ko ubwo abasirikare ba Leta bageraga muri iyo nzum basanze inzugi zose zikinze nta n’infunguzo usibye urugi rumwe rwo kwijiriramo, icyo gihe itegeko ryavuye i Bujumbura ritegeka gusenya inzugi.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko ibyo bashakaga batabibonye.

Hari umupolisi ukomeye watawe muri yombi azizwa kuburira Bunyoni

Amakuru ari kuvugwa ubu ngubu, ni uko hari umupolisi ukomeye witwa Uwamahoro Desire ushinzwe ishami rya polisi rirwanya imvururu watawe muri yombi, uyu akaba ashinjwa kuba ariwe ushobora kuba yaraburiye Alain Guillaume BUNYONI akamubwira umugambi leta ifite.

Bivugwa ko uyu mugabo akimenya ko hari umugambi wo gusaka kwa Bunyoni, yahise yihutira kubimubwira, undi nawe agahita yimura ibyo Leta yamukekagaho, ubu rero uyu mugabo akaba ari mu maboko ya polisi ngo asobanure ubwo bugambanyi yakoreye urwego.

Leave A Reply

Your email address will not be published.