Burundi: Kiliziya Gaturika ifite impungenge kubera ibikorwa by’urugomo biri kubanziriza amatora

8,273
Kwibuka30

Kiliziya Gaturika mu Burundi itewe impungenge n’ibikorwa by’urugomo biri gukorwa mu Burundi mbere y’amatora.

Mu gihe hasigaye iminsi umunani gusa ngo amatora y’uzasimbura Prezida NKURUNZIZA Pierre umaze imyaka 15 ayobora icyo gihugu abe mu gihugu cy’u Burundi inama nkuru y’Abasenyeri yavuze itewe ubwoba n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerea mu duce tumwe na tumwe two muri icyo gihugu. Mu rwandiko rwasomwe n’umuyobozi w’inama y’abepiskopi mu Burundi musenyeri NTAHONDEREYE YEHOKIMU yasabye ubutegetsi bw’u Burundi gukora ibishoboka byose bukagarura umutekano mu gihugu kubera ko ubwicanyi muri kini gihe cy’amatora bumaze gukabya. Musenyeri NTAHONDEREYE yavuze ko hari abantu 7 bamaze kwicwa. Yongeye avuga ko abari kwiyamamaza bari gukoresha amagambo akakaye ku buryo ashobora gutera ibibazo nyuma cyangwa mu gihe cy’amatora.

Kwibuka30

Musenyeri yongeye gusaba ibitsngazamakuru guha abakandida bose umwanya ungana mu bitangazamakuru byabo. Kiliziya Gatolika ntiyakunze korohers na gato ubutegetsi bwa Nkurunziza usanzwe asengera mu idini ry’abarokore.

Amatora y’uzasimbura Pierre NKURUNZIZA Ateganijwe kuba kuwa gatatu w’icyumweru gitaha, abakandida bahatanira uwo mwanya ni 7 ariko abaza ku isonga mu kugira abayoboke benshi ni ishyaka rya CNDD-FDD rya Prezida Pierre NKURUNZIZA na CNL rya Agathon RWASA.

Agathon RWASA umwe mu bakandida bakomeye bifuza kuyobora u Burundi

Leave A Reply

Your email address will not be published.