Gasabo:Umugabo ararira ayo kwarika nyuma yo kujya mu bitaro agarutse asanga umugore yamusimbuje undi mugabo!

24,940
Kwibuka30

umugabo witwa NTAMUGABUMWE Joseph wo mu karere ka Gasabo umurenge wa Rusororo akagari ka Gasagara mu mudugudu wa Kamasasa yirukanywe n’umugore we nyuma yo kuva mu bitaro agasanga uwari umugore ye yinjije undi mugabo wo kumusimbura .

Uyu mugabo NTAMUGABUMWE Joseph uzwi ku izina rya MAPAMBANO yashakanye n’umugore witwa MUKAMUSABE Phoibe, aba bombi babyaranye abana 3, ariko babiri barapfa hasigara 1. Bashakanye bari mu icumbi ryo gukodesha, nyuma umugabo yaje kujyana n’umugore we bajya iwabo mu cyahoze ari Ruhengeri, bagurisha umunani w’umugabo we bababwa amafranga 160 000frw.

Baraje bubaka mu kibanza cya MUKAMAMUSABE Phoibe kiri mu mudugudu wa Kamasasa akagari ka Gasagara nawe yahawe n’ababyeyi be nk’umunani, Bwana Joseph MAPAMBANO avuga ko amafranga yasigaye bayaguzemo akandi kabanza. Bombi bakomeje kubana mu mahoro ariko burya ngo” Ikica amahirwe gitera uburwayi”! uyu mugabo NTAMUGABUMWE Joseph yaje kurwara araremba dore ko bivugwa ko bari baramuroze ashaka kujya kwivuza, byatumye bagurisha kakabanza baguze bamaze kubaka babahaye amafranga 100 000frw, ayagabana n’umugore amuha 50000frw ibintu umugore atemera.

Umugore yakomeje kujya asura umugabo we aho mu bitaro akaba yararwaye amezi atatu (3) aho yivurizaga mu murenge wa NDERA. Bwana Joseph akomeza avuga ko akimara gukira yaratashye ageze mu rugo, Joseph ngo yinjiye mu nzu yahabonye kamambiri (sliper) atahasize arebye neza abona umugabo witwa RUDASINGWA Lucien wari usanzwe ari umuturanyi wabo muri uwo mudugudu.

Kwibuka30

Avuga ko yahise ajya gushaka abayobozi ariko ngo basanze nyamugabo “amaguru yayabangiye ingata”. ariko umugore akomeza kuvuga ko atamushaka, ko n’ubundi yari umwinjira, abayobozi b’Isibo baraje ngo bafashe uyu muryango kumvikana.

Hiyambajwe inama y’Abaturage, impande zombi zarumviswe maze umugabo asaba gusubira mu rugo, ariko umugore we aramuhakanira, umwana bafitanye yavuze ko hari amafranga se yasigiye nyina mbere yuko yerekeza kwa muganga.

uyu MUKAMUSABE Phoibe avugako ntamugabo wundi yashatse riko adashaka gusubirana na NTAMUGABUMWE Joseph. Umwana umwe rukumbi bafitanye watanze amakuru akaba ubu ari kumwe na se aho yagiye gucumbika mu murenge wa NDERA. Bwana Joseph yatangaje ko ubu agiye kwiyambaza Abayobozi b’Akagari ngo bamurenganure wenda abe yahabwa imperekeza kuko bivugwa ko ngo batasezeranye byemewe n’amategeko.

muri ibihe byo kwirinda Covid-19 bishobora kutazamworohora kuko ingendo zitemewe noguhuriza hamwe abantu benshi. Uyu munsi twamusanze ku biro by’Akagari ka Gasagara aje kureba umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari. Bamwe mu baturage barasanga Phoibe ari guhemukirs umugabo we. Amakuru dufite, nuko umugabo mushya wa Phoibe atari yagaruka muri urwo rugo kuva yamenya ko nyirarwo yagarutse. Leta y’U Rwanda yasabye kenshi imiryango kujya ibana mu buryo bwemewe n’amategeko ku nyungu z’umuryango

Leave A Reply

Your email address will not be published.