Burundi: Leta yamaganye abarundi bahungiye Uganda bari kwica umuco nkana

11,536

Leta y’uburundi yamaganye bikomeye bamwe mu Barundi batuye n’abahungiye mu gihugu cya Uganda kubera uburyo bari kwica umuco w’igihugu nkana.

Umujyanama wa perezida w’Uburundi Bwana Alain Diomede NZEYIMANA yateye utwatsi anamagana bamwe mu biganjemo abarundi b’impunzi z’Abarundi mu gihugu cya Uganda bagaragaye bica umuco w’igihugu ubwo bavuzaga ingoma gakondo mu birori by’isabukuru byiswe Nyegenyege ryabereye muri Uganda mu gace ka Jinja.

Ibi abitangaje nyuma y’aho mu bavuzaga ingoma z’umuco wa Kirundi muri ibyo birori hagaragayemo umugore wavuzaga izo ngoma amabere ye yose ari hanze, ndetse akagerageza gukoresha amabere ye nk’umurishyo mu kuvuza ingoma, ibintu abantu benshi biganjemo Abarundi bavuze ko bidakwiye kuko ari ukubangamira umuco w’igihugu.

Uku niko uyu mugore w’Umurundikazi yagaragaye avuza ingoma amabere ye agerageza kuyakoresha nk’umurishyo.

Aya mashusho yavugishike benshi ku mbuga nkoranyambaga. Umuvugizi wa perezidansi y’Uburundi yasabye ko umuco w’igihugu cye ugomba kubahwa uko byagenda kose n’aho ariho hose, ndetse asaba ko na UNESCO yabifatira icyemezo kuko umuco w’igihugu ugomba kubahwa.

Twibutse ko bino birori bya Nyegenyege byabaye mu mpera za kino cyumweru turangije

Comments are closed.