Minisiteri y’uburezi yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta bari kwishyuza amafaranga yo kwiyandikisha

8,569

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yamaganye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batangiye kwishyuza ababyeyi amafaranga yo kwiyandikisha

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda MadameDr Valentine Uwamariya yihanangirije bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta bamaze gutangira kwishyuza ababyeyi ikiguzi cyo kwiyandikisha, ibi minisitiri yabitangaje ubwo yari ari ku murongo wa terefoni kuri Radio1, yagize ati:”Nashakaga nongere kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi muri rusange ko kwiyandikisha ari ubuntu ku mashuri yose ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano”

Ibi minisitiri yabivuze nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari ibigo bimwe na bimwe byashyizeho ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi icumi (10,000frs) n’ikiguzi cyo kwandikisha umunyeshuri, minisitiri yakomeje avuga ko aho bizagaragara ko hari umuyobozi wishyuje umubyeyi amafaranga icyo kiguzi azabyirengera kandi ko minisiteri itazabyihanganira.

Ibi byo gushyiraho amafaranga yo kwiyandikisha hamwe n’indi mivuno itandukanye, ni bumwe mu buryo abayobozi b’ibigo bya Leta bari gukoresha mu gushakisha aho bizavana amafaranga nyuma y’uko Leta ishyizeho iringaniza mu mafaranga y’ishuri.

Hari n’ibindi bigo by’amashuri byashyizeho ikarita y’imyitwarire biyiha ikiguzi cy’amafaranga 20,000frs, ikintu cyatangaje abantu benshi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi uburezi bw’u Rwanda, barasanga hari ibigo byajyaga bigenera abarezi babo agahimbazamusyi ariko Leta ikaba yarakavanyeho, noneho bakaba bari gushakisha ahashoboka hose ako gahimbazamusyi katuruka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.