Burundi: Lydia Nsekera yahawe umwanya ukomeye muri guverinoma nshya

128
kwibuka31

Mu mpinduka zikomeye zakozwe muri Guverinoma y’U Burundi, harimo iy’uko madame Lydia Nsekera wamenyekanye cyane muri Siporo yo muri icyo gihugu yahawe kuyobora minisiteri ya Siporo, urubyiruko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Perezida Evariste Ndayishimiye uyobora igihugu cy’U Burundi yakoze impinduka zikomeye mu gihugu cye.

Nyuma yo gushyiraho minisitiri w’intebe mushya witwa NESTOR, maze uwari usanzwe ariwe Gervais Ndirakobuca akajya kuyobora umutwe wa Sena, kuri ubu haravugwa madame Lydia Nsekera wagizwe minisitiri wa Siporo, urubyiruko n’umuco.

Uyu mudamu wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru yahawe zino nshingano mu gihe yari asanzwe ayobora komite olimpike i Burundi, ibi akaba yabifatanyaga no kuba yari muri IOC Women in Sport Commission.

Uyu mubyeyi na none yigeze kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu FFB hagati y’umwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2013.

Mu mwaka w’i 2012 yabaye umugore wa mbere kandi rukumbi watoranijwe mu kanama ka FIFA, mu mwaka wa 2014 atsindira manda y’imyaka ine akaba ari nawe mugore rukumbi wabigezeho.

Abakurikiranira hafi ibijyanye na ruhago mu Burundi baremeza ko uyu mugore yateje imbere uwo mukino mu Burundi kuko abenshi mu bakinnyi barimo ba Caleb, n’abandi bagiye bacurwa ku bwa politiki ya ruhago yari igamije kuzamura impano z’abana yashyizweho na madame Nsekera.

Ikindi ni uko uyu mugore yaje kuyobora ityo shyirahamwe mu gihe ryari rimaze igihe rivugwamo ibibazo by’imiyoborere, ariko akimara ku buyobozi yarihaye umurongo ku buryo byoroheye cyane abamusimbuye.

Indi mpinduka ikomeye cyane ndetse yatangaje abatari bake muri guverinoma nshya ya Ndayishimiye, ni aho yashyizeho minisitiri w’ingabo w’umugore uyu nawe akaba yitwa Marie-Chantal Nijimbere, bikaba bivugwa ko aribwo bwa mbere iki gihugu kigize minisitiri w’ingabo no gusezerera abahoze ari abasirikare w’umugore.

Minisitiri w’ingabo mushya muri guverinoma nshya

Comments are closed.