Burundi: Ntahontuye yagizwe minisitiri w’intebe asimbura Ndirakobuca

266
kwibuka31

Perezida Ndayishimiye Evariste yagize Minisitiri w’intebe Bwana Ntahontuye wari usanzwe ayobora minisiteri y’imari, asimbura Gervais Ndirakobuca wahawe izindi nshingano.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 5 Kanama 2025, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize impinduka zikomeye muri guverinoma ye aho yahinduye Bwana Gervais Ndirakobuca wari usanzwe ari minisitiri w’intebe, amusimbuza Bwana Ntahontuye Nestor wari usanzwe ari minisitiri w’ubukungu n’ikigega cya Leta muri icyo gihugu guhera umwaka ushize mu kwa 12.

Bwana Ndirakobuca Gervais wakuwe kuri uwo mwanya wa minisiteri y’intebe, yagiye kuyobora sena y’icyo gihugu.

Bwana Nestor wagizwe boss w’ikigega cy’igihugu, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) muri ibarurishamibare yakuye muri kaminuza y’u Burundi.

Uyu mugabo ukiri muto kuko afite imyaka 47 gusa, mbere y’uko aba minisitiri w’ubukungu muri icyo gihugu, yabanje kuba umudepite, bikavugwa ko yagiye akorera amashyirahamwe mpuzahanga menshi muri icyo gihugu, ndetse benshi bakemeza ko ari umuhanga.

Comments are closed.