Burundi: Perezida Evariste yakiriye intumwa z’u Rwanda zamuzaniye ubutumwa bwa Kagame

4,061

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye Intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh zimushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Perezida Ndayishimiye yakiriye izi ntumwa z’u Rwanda ku wa Gatatu tariki 26 Mata mu Biro bye.

Amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda avuga ko izi ntumwa zirimo n’Umuyobozi ushinzwe Iperereza rya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi zagiriye uruzinduko i Bujumbura mu rwego rwo gushyikiriza Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.

Izi ntumwa z’u Rwanda zigiriye uruzinduko i Burundi mu gihe ibihugu byombi bimaze igihe byemeranyije kuzahura umubano wari warajemo agatotsi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y’iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b’iki gihugu cy’igituranyi bakorana n’Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Werurwe mu 2023 Perezida Kagame nawe yari yakiriye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira wari woherejwe nk’intumwa ya Perezida w’iki gihugu.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kwiyunga n’u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b’Ibihugu byombi bagenda bohererezanya intumwa ndetse biza kurangira muri Gashyantare mu 2023 Perezida Kagame agiriye uruzinduko i Burundi rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we, Perezida Ndayishimiye.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yakiraga intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh

Comments are closed.