Burundi: Perezida Evariste yirukanye abacamanza bagera kuri 40 bose abaziza ruswa

8,569

Perezida Evariste NDAYISHIMIYE w’u Burundi yakuye mu kazi anirukana abakozi bagera kuri 40 bo mu rwego rw’ubutabera abaziza ibikorwa bijyanye na ruswa.

Amakuru dukesha byinshi mu binyamakuru byandikirwa muri icyo gihugu aravuga ko usibye kwirukanwa, hari abandi bari bufungwe bose hamwe igihano kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 30 yose, ndetse bagacibwa n’amande ari hagati ya 20,000FBU na 3,300,000FBU.

Iki cyemezo cyashimwe n’abatari bake mu gihugu ariko bamwe bakavuga ko 40 badahagije kuko basanga urwego rw’ubutabera ari rumwe mu nzego zamunzwe na ruswa.

Igihugu cy’Uburundi ni kimwe mu bihugu bivugwaho ruswa iri ku rwego rwo hejuru ku buryo ibiciro bya ruswa kuri buri serivisi biba bizwi kuko akenshi iyo polisi yo mu muhanda igufatiye mu ikosa ryoroheje uhita utanga inoti y’ibihumbi 2 nka ruswa, mu gihe ari ikosa rikomeye utanga byibuze inoti ya bitanu.

Comments are closed.