Umukozi w’Ikigo gishinzwe Imiturire n’uwa UR batawe muri yombi bakurikiranyweho kwakira ruswa

8,937

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA, na mugenzi we wakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda,UR, bakurikiranyweho kwakira ruswa.

Aba bakozi babiri bafunganywe n’undi wakoraga nk’umuranga [umukomisiyoneri] muri ibi byaba bya ruswa.

RIB ivuga ko ibakurikiranyeho icyaha cyo gucura umugambi wo kwemeza irangizwa ry’ibikorwa byo kubaka imwe mu nyubako ya Kaminuza y’u Rwanda, bagasaba ruswa y’amafaranga angana na miliyoni 9 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bose bafashwe nyuma y’aho umukozi wa RHA yakiriye miliyoni 4 Frw muri izo icyenda bari basabye.

Ni amafaranga yari yasabye mu rwego rwo kubananiza kugira ngo asinye inyandiko yemeza ko ibikorwa byo kubaka inyubako y’amashuri y’ubuvuzi yarangiye neza.

Dr Murangira ati “RIB irakomeza kwihanangiriza buri wese waka akanakira ruswa iyo ari yo yose kuko imunga ubukungu bw’igihugu kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Aba bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hagikorwa iperereza hanatunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanwa n’ingingo ya 4 y’Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Comments are closed.