Burundi: Perezida yasabye abaturage kutamusabira ubwenge nk’ubwa Salomon.

0

Perezida wa Repubulika y’Uburundi Ndayishimye Evariste bakunze kubyinirira “NEVA”, yanenze bamwe mu baturage bahora bamusabira kugira ubwenge nk’ubw’umwami Salomon, umuhungu wa Dawidi wigeze kuyobora ubwami bwa Isirayeri.

Ibi perezida Ndayishimiye Evariste yabivuze kuri iki cyumweru taliki ya mbere Werurwe 2026 mu isengesho mpuzamatorero ubwo hasozwaga ukwezi kw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, abivuga nyuma y’aho umwe mu bari bitabiriye ayo masengesho yasenze asaba Imana ko iha ubwenge bwinshi perezida Ndayishimiye Evariste, ikamuha ubungana n’ubwo Salomon yari afite.

Mu ijambo rye, Perezida yanenze cyane uwamusabiye atyo avuga ko adakwiye kugira ubwenge nk’ubwa Salomon, umwami wagize abagore 700 n’inshoreke 300, ku bwa Perezida Evariste ubwo si ubwenge, yagize ati:”…ntimwari mukwiye kunsabira ubwenge nk’ubw’uriya mwami warongoye abagore 700 arenzaho n’inshoreke 300, buriya si ubwenge

Bibiliya ivuga ko umwami Salomon yari umuhungu w’umwami Dawidi, akaba ari umwe mu bami bagize abagore benshi, uyu mwami akaba ari umwami wagize ubwenge bwinshi, bibiliya yo ikavuga ko magingo aya ata wundi muntu wagize ubwenge nk’ubwe.

Comments are closed.