Burundi: Prezida mushya w’u Burundi yatangiye gushyira mu myanya bamwe mu bayobozi

9,670

Alain Guillaume BUNYONI wari ministre w’umutekano Yagizwe ministre w’intebe, umwanya utari usanzwe uhari mu Burundi

Nyuma y’iminsi itanu prezida NDAYISHIMIYE EVARISTE arahiriye kuyobora igihugu cy’u Burundi, prezida mushya yatangiye gushyira mu myanya bamwe mu bayobozi, kuri uyu munsi prezida Evariste yashyizeho mu mwanya Bwana BUNYONI ALAIN GUILLAUME nka ministre w’intebe, umwanya wari warakuweho muri icyo gihugu kuko waherukaga mu myaka 22 ishize. Bwana Guillaume BUNYONI yatowe n’Inteko ishingamategeko mu buryo bw’umwiherero, abona amajwi 92 mu gihe abandi 2 bahisemo kwifata.

Alain Guillaume BUNYONI wari ministre w’umutekano w’igihugu yatowe ku bwiganze bw’amajwi 92

Usibye Alain Guillaume BUNYONI wagizwe Ministri w’intebe, Prezida Evariste yashyizeho visi Prezida we akaba ari Bwana Prosper Bazombaza, asimbura Gaston Sindimwo kuri uwo mwanya.

Biteganijwe ko ministre w’intebe ahita ashyiraho abandi ba ministres. Twibutse ko muri ayo matora aba deputes b’ishyaka rya CNL rya Agathon RWASA batari bitabiriye ayo matora.

Ni amatora yabaye mu muhezo

Comments are closed.