Arabiya Saoudite yamaze gutangaza ko nta munyamahanga uzemererwa gukorera umutambagiro mutagatifu muri icyo gihugu uno mwaka

9,774

Ubwami bwa Arabiya Saoudite bwamaze gutangaza ko nta munyamahanga uzaturuka hanze uzemererwa gukorera umutambagiro mutagatifu muri icyo gihugu uno mwaka

Umutambagiro mutagatifu ugomba gukorerwa mu gihugu cya Arabiya saoudite ni imwe mu nkingi eshanu z’idini ya Islam, buri mwaka aba islam barenga miliyoni ebyiri baturutse hirya no hino mu isi bakora uwo mutambagiro mu rwego rwo kuzuza izo nkingi iryo dini rishingiyeho, ariko kubera icyorezo cya Coronavirus kimaze kwibasira isi, ubwami bwa Arabiya saoudite bwatangaje ko uwo mutambagiro uzaba munmpeshyi z’uyu mwaka ariko ukaba uzitabirwa n’abantu bake nabo bari imbere muri icyo gihugu, ubwami bwa Saoudiya bwakomeje kuvuga ko kubera kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bw’icyo cyorezo, nta munyamahanga n’umwe wemerewe kwinjira muri icyo gihugu mu rwego rw’umutambagiro.

Umwe mu bamenyi b’idini ry Islam ba hano I Kigali yatubwiye ko Islam n’ubundi ishingiye ku kubaha, yagize ati:”….Islam ni idini ry’urukundo, rirangwa no kubaha, ndetse ubwirinzi bw’umubiri na roho biza mbere, ubwo rero niba uwo mwanzuro wafashwe mu rwego rwo ubuzima na roho z’ukwemera numva ku bwanjye nta kibazo kirimo”

Mufti w’u Rwanda yasabye abasilamu kwihanganira impinduka, abibutsa ko atari inshuro ya mbere bibaye

Mufti w’u Rwanda yasabye abasiramu bo mu Rwanda kudacika intege.

Ku murongo wa Telefoni, Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim HITIMANA yatubwiye ati:”bino bintu ntabwo bibaye ku nshuro ya mbere, byabaye ho izindi nshuro 40, kubera impamvu zitandukanye, harimo ibiza nk’ibi ngibi, intambara zakunze kurangwa muri kariya karere”

Mufti yakomeje asaba Abanyarwanda by’umwihariko aba islam ndetse na bamwe mu basiramu bari bamaze kugaragaza ubushake bwo kuzitabira uwo mutambagiro mutagatifu ko bakwihangana ndetse ko badakwiye gucika intege n’izi mpunduka kuko n’intumwa y’Imana ibasaba kwirinda ibiza no kwirinda kugera aho ibiza biri mu rwego rwrwo kurengera no guha agaciro ubuzima bahawe.

Bamwe mu islam bari hirya no hino mu isi, batangaje ko igihuguvcya Arabiya saoudite cyatinze kubitangaza kuko hari bamwe bari bamaze kugura amatike y’indege azaberekeza muri uwo mutambagiro mutagatifu mu mpeshyi z’uyu mwaka.

Igihugu cya Arabiya saoudite cyari kimaze koroshya ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus ku buryo cyari giherutse gukuraho gahunda ya guma mu rugo, kugeza ubu abanduye covid-19 muri icyo gihugu baragera kuri 161,005 mu gihe abagera kuri 1,307 cyabahitanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.