Burundi: RED-Tabara yagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Bujumbura.
Umutwe wa RED-Tabara utavuga rumwe na Leta y’u Burundi waraye ugabye igitero ku kibuga cy’indege i Bujumbura.
Amakuru ava i Bujumbura mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi aravuga ko umutwe utavugwa rumwe n’ubutegetsi bw’Uburundi waraye ugabye igitero mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ushira ku cyumweru taliki ya 18 Nzeli 2021 ku kibuga cy’indege giherere mu nkengero z’umurwa mukuru Bujumbura.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa RED-Tabara avuga ndetse ko habayeho gukozanyaho hagati y’ingabo z’uwo mutwe n’abasirikare ba Leta bashinzwe kurinda ikibuga cy’indege cya Bujumbura ariko ntiyavuze niba hari abasize ubuzima muri icyo gitero cyangwa ibyaba byangirikiyemo.
Ku murongo wa terefoni umuvugizi wa RED Tabara yavuze ko bamaze ukwezi kurenga bari mu mirwano na Leta y’Uburundi, ibintu umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Col Floribert Biyereke yateye utwatsi, avuga ko atabizi, mu magambo make yasubije umunyamakuru wa BBC ati:”…Ese abo bantu muvuga barhe? Njye ntabo mbona”
Umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi yahakanye ko hari igitero cyakozwe na RED Tabara, ati:”Bujumbura iratekanye rwose”
RED Tabara ivuga ko iri i Burundi ahitwa mu Kibira, mu ishyamba rihana imbibe n’Akarere ka Rusizi mu Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe.
Umuvugizi wa RED Tabara yahakanye amakuru yavugaga ko hari ibihugu bibafasha nk’uko byakomeje kuvugwa kenshi, avuga ko ababafasha ari Abarundi.
Umutwe wa RED TABARA wavutse nyuma ya 2015 ubwo Prezida Nkurunziza Pierre (umaze umwaka urenga yaritabye Imana) yahinduraga itegeko nshinga kugira ngo yiyamamarize manda ya gatatu itavuzweho rumwe kugeza ubwo habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi ariko bikaza kuburizwamo n’igice cy’abasirikare kitari kirishyigikiye.
Umutwe wa RED TABARA wavuzwe kenshi kuba uri mu mashyamba yo muri Kongo ahazwi nka Minebwe nubwo bwose umuvugizi w’uwo mutwe yabihakanye.
RED Tabara yakomeje yigamba ko ari nayo imaze igihe igaba ibitero muri icyo gihugu cy’u Burundi nubwo inzego z’umutekano muri icyo gihugu zivuga ko nta bitero uwo mutwe ugaba ko ahubwo bimeze nko kwikina, ko ari uburyo bashaka kumvikanisha ko bariho.
Comments are closed.