Algeria: Hashyizweho ikiriyo cy’iminsi itatu mu gihugu cyo kunamira Bouteflika

22,933
Kwibuka30
Algérie : Abdelaziz Bouteflika inhumé ce dimanche à Alger - Le Point
Leta ya Algeria yashyizeho iminsi itatu yo guherekeza no kunamira Bwana Bouteflika uherutse kwitaba Imana

Leta y’igihugu cya Algeria yasohoye itangazo rivuga ko igihugu kigomba gufata iminsi itatu cyunamira Bwana Abdelaziz Bouteflika wabaye Perezida w’iki gihugu uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

Kwibuka30

Mu itangazo Perezidansi ya Algeria yashyize hanze kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Nzeri 2021, yavuze ko ibendera ry’iki gihugu rigomba kururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri muri iki gihe cy’iminsi itatu, nk’ikimenyetso cyo kunamira uyu mukambwe uherutse kwitaba Imana ku myaka 84.

Bwana Abdelaziz Bouteflika yayoboye igihugu cya Algeria guhera mu mwaka w’i 1999 kugeza mu mwaka wa 2019 ubwo yashakaga guhinduza itegeko nshinga ariko igitutu cya rubanda rutabyifuzaga gituma yemera kwegura.

Algeria's former President Bouteflika dies at 84 | Reuters

Comments are closed.