Burundi: RED-Tabara yemeye ko ariyo yagabye ikindi gitero mu Burundi
Inyeshyamba za RED-Tabara zimaze gushyira itangazo hanze zemera ko arizo zateye mu ntara ya Bubanza igitero cyahitanye abatari bake.
Ubinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, umutwe wa RED-Tabara watangaje ko ariwo wagabye igitero ku gisirikare cy’u Burundi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ahagana saa tatu z’ijoro.
Umubare w’abahitanywe n’iki gitero utangwa na RED-Tabara utandukanye n’uwo Leta y’u Burundi yari imaze gutangaza mu kanya gato gashize binyuze ku muvugizi wa guverinoma y’u Burundi Bwana Jerome.
Mu itangazo, Leta y’Uburundi yavuze ko muri icyo gitero hishwe abantu icyenda (9) barimo abagore batandatu (6) n’umusikirikare umwe, hakomereka abandi batanu (5) barimwo abagore batatu(3).
Red-Tabara yavuze ko ko yateye ku birindiro bibiri by’ingabo z’u Burundi kimwe ahitwa ku ruzi rwa Mpanda n’ahitwa kwa Chez Ndombolo hapfa abasirikare 6 ba Leta, hasenywa inzu ikoreramo ishyaka rya CNDD FDD.
Uno mutwe wongeye kandi ushyira hanze amafoto agaragaza imyambaro n’imbunda yambuye abasirikare ba Leta y’u Burundi.
Comments are closed.