Burundi: Umuhanzi ari mu maboko ya Polisi azira gusohora indirimbo y’urukozasoni

15,666

Umuhanzi wo mu gihugu cy’Uburundi witwa OLEGUE BARAKA ari mu maboko y’igikopolisi kubera kubangamira umuco.

Kuri uyu wa kane nibwo igipolisi cy’u Burundi cyemeye kiranagaragaza ko cyafashe umuhanzi witwa OLEGUE BARAKA uzwi cyane ku kazina ka DELEGUE GENERAL. POLISI y’u Burundi ishinja uno muhanzi kubangamira umuco w’igihugu  no gukangurira abantu mu busambanyi mu ndirimbo uno muhanzi yasohoye. Polisi y’Uburundi yakomeje ivuga ko usibye uwo muhanzi, igiye gukurikirana n’abandi bose bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Indirimbo uyu muhanzi yashoye yitwa “TORA IYO NOTI”, yayisohoye mu kwezi kwa munani, igaragaramo abantu bari mu ishuri bicaye, bari mu bikorwa by’ubusambanyi. Bwana OLEGUE mu gihe yamurikwaga na Polisi, yasabye imbabazi avuga ko yabikoze atabizi, ko kubwe yumvagaari ibisanzwe. Ko aramutse arekuwe atakongera gukora indirimbo nkizo.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakunziba Muzika muri icyo gihugu barasanga ata kintu gihambaye kiri muri iyo ndirimbo cyatuma afungwa. Ku muyoboro wa Youtube Iyo ndirimbo kuri ubu imaze kurebwa n’abantu bagera kuri 25000 ndetse bagaragaza ko bayikunze.

Umuvuguzi wa polisi mu Burundi yavuze ko igihugu kitazigera cyihanganira umuntu wese uzakora ibintu bikangurira abantu kujya mu busambanyi.

 

Comments are closed.