Gisagara: Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa kane yasambuye igisenge cy’inzu y’uburaro bw’abanyenshuri b’abahungu

15,224
Kwibuka30

Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa kane yasize isakambuye igisenge cy’inzu abana b’abahungu bararamo mu kigo cy’Amashuri yisumbuye cya Gikonko.

Ku manywa yo kuri uyu wa kane mu duce twinshi two mu ntara y’amajyepfo haguye imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga. Iyo mvura yasize ishenye igisenge cy’amazu abana b’abahungu bo mu kigo k’ishuri ryisumbuye rya Gikonko giherereye mu Karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda bararamo inzu izwi nka dortoire.

Kwibuka30

Umuyobozi w’icyo kigo Pasteur HAVUGIMANA JEAN BAPTISTE yabwiye itangazamakuru ko iyo mvura yaguye ahagana saa saba z’amanywa abana bari kurya, yakomeje avuga ko imvura ikigera hasi bamwe mu bana b’abahungu bihutiye kujya kwanura imyenda yabo bari bameshe, bakigeramo umuyaga mwinshi wagurukanye igisenge cy’iyo nyubako bituma abanyeshuri 6 bakomereka ariko byoroheje.

Uretse kunyagirwa, nta kindi kintu cyahangirikiye

Umuyobozi w’ikigo yakomeje avuga ko abo banyeshuri b’abahungu bagera kuri 379 bagiye kuba bacumbikiwe muri salle nini mu gihe ino nyubako yaba iri gusanwa, yijeje abo banyeshuri ko imirimo izihuta cyane ko Ubuyobozi bw’akarere bwabijeje ubufasha mu gusana iyo nyubako.

Leave A Reply

Your email address will not be published.