Burundi: Umunyamakuru Irangabiye yarekuwe ku mbabazi za Perezida.

335

Umunyamakuru Floriane Irangabiye wari warakatiwe imyaka 10 y’igifungo yarekuwe ku bw’imbabazi z’umukuru w’igihugu cy’u Burundi General Evariste Ndayishimiye wategetse ko ahita arekurwa 

Ifungurwa rya Floriane Irangabiye wari umaze igihe kirekire afunzwe ryasohotse mu iteka rya Perezida kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024 rimuha imbabazi nyuma y’uko yari avuye mu Rwanda ahaba nk’impunzi yagera mu gihugu cye cy’u Burundi agahita afatwa agafungwa.

Bivugwa ko yafashwe tariki 30 Kanama 2022, afatwa n’inzego z’ubutasi z’u Burundi. Floriane yamaze iminsi umunani bitazwi aho aherereye mbere yo kugezwa mu butabera.

Floriane ari kumwe n’abamuburanira mu rubanza
Byari ibyishimo ku nshuti n’umuryango ubwo yarekurwaga

Intandaro yabyose yo kugira ngo atabwe muri yombi bivugwa ko Irangabiye yazize ifoto ye yigeze kujya hanze ari kumwe na Perezida Paul Kagame u Burundi bufata nk’umwanzi wabwo.

Irangabiye Floriane ahawe imbabazi nyuma y’igihe ubutegetsi bw’u Burundi bwotswa igitutu n’imiryango mpuzamahanga nka Reporteurs Sans Frontières (RSF) na Amnesty international yabusabaga kumurekura, ahanini ivuga ko yarenganyijwe.

Irangabiye ni umwe mu banyamakuru bakoreraga radiyo yo kuri Internet itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho bwa Pierre Nkurunziza.

Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko Irangabiye nta karita y’itangazamakuru yari afite nubwo we yavugaga ko ari umunyamakuru.

Comments are closed.