Burundi: Umupolisi uherutse kugaragara abwiriza mu muhanda yafunzwe

4,038

Polisi y’u Burundi yataye muri yombi umupolisi uherutse kugaragara mu mihanda ya Bujumbura abwiriza ijambo ry’Imana yambaye iniforome z’akazi.

Kuwa kane w’icyumweru taliki ya 3 Kanama 2023 ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umupolisi w’Uburundi ari kubwiriza ijambo ry’Imana muri imwe mi mihanda yo mu mujyi wa Bujumbura, mubyo ya vugaga harimo ko Abarundi bakwiriye kwihana bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza kandi ko bitabaye ibyo bagiye gusogongera umujinya w’Imana kubera ko Imana ngo imaze kurambirwa ibyaha bikorwa na bene wabo b’abarundi.

Uyu mu polisi w’ipete rya kaporari witwa Niyonkuru Jerome, yari afite bibiliya mu kaboko k’iburyo, mu kandi kaboko afite idarapo y’Uburundi, yakomeje avuga ko hari abapolisi benshi barya ruswa n’ubwo bwose yirinze kubavuga mu mazina, gusa yavuze ko abazi kandi ko nibatihana ibyo bakorera rubanda n’Imana bagiye guhanwa n’Imana ku buryo bukomeye, yagize ati:”Ruswa murya Imana irayizi, kandi iba ibareba…

Uyu mugabo yashinjaga abapolisi bagenzi be bo mi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko bamunzwe na ruswa.

Nyuma y’icyo gikorwa, kuri uyu wa mbere yahise agezwa ku biro by’umujyi wa Bujumbura kugira ngo abazwe iby’icyo gikorwa, ariko nabwo akihagera, biravugwa ko yahise atangira kubwiriza abandi bayobozi bari aho ngaho ababwira ko nabo bakwiye kwihana kubera ibyaha bijanditsemo, ndetse yongera ashinja n’abo bayobozi bo mu biro by’umujyi wa Bujumbura ubujura na ruswa, yagize ati:”Muve mu byaha byanyu, naho ubundi mugiye kubona ishyano, ruswa murya imaze kunuka imbere y’Imana, ni akazi kanyu nimutihana vuba na bwangu”

Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi Desire NDUWIMANA yavuze ko uyu mupolisi akurikiranyweho icyaha cyo gusebya inzego z’umutekano nawe abarizwamo, ati:”Yasebeje urwego rw’umutekano, iyo aba afite amakuru koko, yari akwiye kwegera abamukuriye agatunga agatoki abo azi barya iyo ruswa” yakomeje avuga ko uwo mupolisi yihaye gukora akazi katamureba.

Abantu benshi bemeza ko urwego rw’umutekano wo mu muhanda mu mujyi wa Bujumbura bwamunzwe na ruswa ku buryo bikorwa ku mugaragaro, ku buryo hari n’abavuga ko uwo mupolisi arengana kuko ibyo yavuze byose ari ukuri cyane cyane kohari za raporo nyinshi zasohotse zemeza ko ruswa imaze kuba ndaze muri icyo gihugu.

Comments are closed.