TAYLOR SWIFT KURUHEMBE MU BAZAHATANIRA IBIHEMBO BYA MTV MUSIC AWARDS 2023

3,969
Kwibuka30

TAYLOR SWIFT AYOBOYE URUTONDE RW’ABAZAHATANIRA IBIHEMBO BYA MTV AWARDS 2023

Kwibuka30

Ku mugoroba w’ejo hashize tariki 8 Nyakanga, 2023 nibwo hasohotse urutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo bitegurwa na tereviziyo ikomeye yitwa MTV aho Anrea Swift Scott Kingsley uzwi cyane nka Taylor swift yagaragaye mu bisata umunani byose.

Ibi ni ubwa mbere bibaye kuri uyu muhanzi gusa yigeze kongera kugaragara mu bisata birenze kimwe muri 2017 n’ubwo bitari bigeze kuri uyu mubare. Ibi yabigezeho kubw’indirimbo ye aherutse gusohora yitwa Anti-Hero yakiriwe neza ikaba iri mu bisata birimo: videwo nziza y’umwaka, indirimbo nziza y’umwaka, indirimbo nziza yo mu njyana ya pop y’umwaka, videwo y’indirimbo ikinnye neza kurusha izindi (cinematography), indirimbo itunganyije neza y’umwaka mu buryo bw’amajwi, amashusho ndetse no mu gisata cy’indirimbo yakunzwe kurusha izindi muri uyu mwaka wa 2023.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 33 ashobora kuzaba uwa mbere wegukanye ibihembo byinshi mu mateka y;iri rushanwa mu gihe yaba abitwaye abo bahanganye muri ibi bisata barimo na Miley cyrus, Doja Cat, Sza, n’abandi benshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.