Bushali na Slum Drip bongeye gutabwa muri yombi

11,540
Kwibuka30
Biravugwa:Bushali na Slum Drip bongeye...

Umuhanzi Bushali na Slum Drip bamaze kubaka izina mu njyana ya Kinyatrap biravugwa ko bongeye gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru, avuga ko Bushali na Slum Drip bamaze iminsi mu gihome nyuma yuko bafatiwe Inyamirambo bari gukoresha ibiyobyabwenge, aba basore ngo bafatwa bari kumwe n’abandi bagenzi babo barimo na Producer Knoxbeat.

Mu mpera z’umwaka ushize nabwo Hagenimana Jean Paul uzwi cyane mu muziki nka Bushali, yari yatawe muri yombi nyuma yo gufatanywa ikiyobyabwenge cy’urumogi. Icyo gihe nabwo yari kumwe n’uyu Slum Drip, bafunzwe iminsi 30 nyuma baraburana baza kurekurwa.

Tariki ya 04 Ugushyingo 2019 nibwo urukiko rwatangaje ko umuhanzi Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bafungwa by’agatenganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe uwitwa Uwase Nadia bari bafatanwe we yahise arekurwa kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bumufiteho bityo akemererwa kuburana ari hanze.

Kwibuka30

Aba basore bakunzwe mu njyana ya Kinya Trap bafashwe mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2019 ubwo bari kumwe n’abakobwa babiri mu rugo rw’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakanda ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu iburanisha rya mbere ubushinjacyaha bwagaragaje ko raporo ya muganga yerekanye ko Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bari basanzwe banywa urumogi bityo urukiko rwanzura ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Bushali yatawe muri yombi mu gihe yari ari kwitegura kwitabira ibitaramo bya MTN Izihirwe, akaba yarahise asimbuzwa mugenzi we B Threy.

Bushali na bagenzi be ntibigeze banyurwa n’umwanzuro w’urukiko niko gufata inzira berekeza iy’ubujurire maze batanga ubujurire bwabo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma bararekurwa nyuma y’ukwezi bari bafungiye muri gereza ya Mageragere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.