Ikigo QA Venue Solutions Rwanda cyahawe isoko ryo gucunga Kigali Arena mu myaka irindwi

5,939
Inyubako ya Kigali Arena iherereye mu Mujyi wa Kigali

Ikigo QA Venue Solutions Rwanda cyasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka irindwi yo gucunga Kigali Arena, inyubako igezweho ishobora kwakira ibikorwa binyuranye bihuriza hamwe abantu bagera ku 10,000.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, QA Venue Solutions izakorana n’amashyirahamwe y’imikino yo mu gihugu na mpuzamahanga kimwe n’abategura inama n’ibindi bikorwa binini, hagamijwe gutegura ibikorwa bizabera muri iyi nyubako.

Biteganyijwe ko QA Venue Solutions izashora miliyoni 2.4$, hagamijwe kwakira ibikorwa binyuranye kandi bikomeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.