Bwana Abderrahim Taleb utoza APR FC aranenga amakipe y’u Rwanda gukina yugarira gusa.

Bwana Abderrahim utoza ikipe y’ingabo z’igihugu muri ruhago, aranenga cyane imikinire y’amakipe yo mu Rwanda kubera uburyo ayo makipe akina yugarira gusa, aho ngo usanga ikipe idaharanira gukina ahubwo ikugarira gusa.
Umunya Tuniziya Abderrahim Taleb uzatoza ikipe ya APR FC muri uno mwaka w’imikno wa 2025-2026 aranenga imikinire y’amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda, kubera ko aya makipe adakina umupira w’amaguru uzwi, ko ahubwo bakina umukino wo kugarira gusa aho usanga ikipe ikinisha abakinnyi 10 bose inyuma, bakaguma bacungira ku mukinnyi umwe ngo ace mu rihumye akore icyo bita contre attaque.
Uyu mugabo umaze iminsi yipima mu mikino ya gicuti n’amwe mu makipe bazahura muri championnat, yavuze ko adashaka gushyira igitutu ku batoza bagenzi be, ko ahubwo ari ukubakebura kugira ngo championnat izaryohere abayireba, ati:”Sinshyira igitutu ku batoza bo mu Rwanda ngo bakunde bahindure uburyo bakinamo, ibyo ni ibyabo ntabwo bindeba, ariko tugomba gushimisha abatureba, gusa njye sinshobora gukina umupira wo kuryama mu izamu. Gukina 10 inyuma no gutera imipira miremire imbere gusa. Ibyo si umupira“
Uyu mugabo yakomeje avuga ko n’ubwo intego ya ruhago ari amanota atatu, ariko ko abatoza bagenzi be bakwiye kwigisha no gutoza abakinnyi babo amayeri ya ruhago, harimo no gushimisha abafana.
N’ubwo bimeze bitya, bamwe mu batoza b’amakipe yo mu Rwanda bavuze ko atari akwiye kwishongora kuri bagenzi be kuko atazi uko bakina, uyu utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Njye ndi umutoza, kandi buri mutoza aba afite intego ze, nk’uko yabivuze icy’ingenzi ni amanota 3, rero ntakwiye kutwitirira twese iyo mikinire kuko kugeza ubu amakipe yo mu Rwanda amaze gukina nayo ari Gasogi UTD, Police FC na Gorilla, kandi ayo makipe siyo ahagarariye imikinire y’amakipe yo mu Rwanda“
Twibutse ko iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafrika mpuzamahanga, abantu bakayinenga ko itajya igera kure, ndetse ko ngo indege yabo ihora yaka kuko isezererwa rugikubita, iki kikaba ari ikintu abayobozi b’iyi kipe y’ibigwi mu Rwanda bahora barwana nacyo n’ubwo bwose bigaragara ko cyabagoye kugeraho.
Comments are closed.