Musanze: Umusore yafatiwe mu cyuho avuye kwiba yiyambitse imyenda y’abagore
Umusore yafatiwe mu cyuho ari gupfumura inzu yiyambitse imyenda y’abagore ngo yiyoberanye.
Umusore uri mu igero k’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 ari gucukura inzu ngo yibe ibikoresho byari muri iyo nzu byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga, amakuru aravuga ko uwo musore utatangarijwe amazina yari yiyoberanije yambara ikanzu y’abagore mu rwego rwo kuyobya uburari
Uwo musore yafatanwe ibikoresho birimo Flat TV, ibitenge bitatu, radiyo, icyuma kiyungurura amajwi (amplificateur), dekoderi (décodeur) n’indangamuntu z’abantu batandukanye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yanenze ibikorwa by’ubujura bikomeje kugaragara, bamwe bakitwaza ko ari uko badafite ibindi bakora.
Ati “Ntamuntu kuri ubu ukwiye kurya ibyo atavunikiye kuko akazi karahari, nibakure amaboko mu mufuka bakore biteze imbere, naho uzashaka kurya ibyo atavunikiye nk’uyu wiyoberanyije agatobora inzu ya bandi ngo yibe nta kabuza amategeko azabahana“
Uyu musore ukekwaho gutobora inzu y’umuturage akamwiba, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Musanze mu gihe iperereza rikomeje.
Source: Igihe.com
Comments are closed.