Bwana DUSABUMUREMYI SYLDION wari Umuhuzabikorwa wa FDU INKINGI yishwe ateraguwe Ibyuma
Syldion Wari umuhuzabikorwa w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda yaraye yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo SYLDION DUSABUMUREMYI yaraye imenyekanye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere taliki ya 23/09/2019. INGABIRE Victoire uyobora ishyaka rya FDU INKUNGI, ishyaka rutavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ritari ryemererwa gukora yabwiye radio BBC ko nawe yabimenye n’imigoroba. Yagize ati :”nibyo koko Syldion yishwe, niwe wari umuhuzabikorwa w’ishyaka ryacu, no mu gihe nari mfunze niwe wahuzaga ibikorwa n’abanyamuryango kugira ngo badatatana, yaraye yishwe ku mugoroba atewe ibyuma n’abantu bari kuri moto”
Ano makuru na none yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyohgwe Bwana VEDASTE HABINSHUTI, ku murongo wa tel yatubwiye ko nawe atiyumvisha buryo abantu binjira mu kigo bakica umuntu ntihagire n’utabara, Madame Ingabire Victoire yakomeje abwira BBC ko hari abantu baje kuri moto bamusanga aho yari asanzwe akorera muri cantine yo mu Kigo Nderabuzima I Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, bamuteragura ibyuma maze bahita burira moto baragenda.
Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko babiri mu bakekwaho ubwo bwicanyi bamaze gufatwa ndetse busaba undi uwo ariwe wese yamenya andI makuru arenze yabimenyesha ubuyobozi. Syldion yari afite imyaka 42 y’amavuko, asize abana babiri n’umugore we wari usanzwe ari umuforomo muri icyo kigo ndrabuzima cya Shyogwe umugabo we yiciwemo
Comments are closed.