Bwana Kalisa Fred yafatanywe moto yari yibye ku rusengero.

3,854
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Kalisa Fred ukekwaho kwiba moto yari y’umukirisito yari iparitse ku rusengero ubwo nyirayo yari arimo arasenga.

Ni moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RF 327 X yafatanwe uwitwa Kalisa Fred nyuma yo kuyiba mu Mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mugabo yacakiwe na Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku wa 05 Gashyantare 2023 ageze mu Mudugudu wa Rusumo, Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Mutete ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko Kalisa yafashwe yerekeza mu mujyi wa Kigali nyuma y’isaha amaze kwiba moto.

Yagize ati ”Twahawe amakuru n’uwibwe moto ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ubwo yari yaje gusenga ngo asohotse mu rusengero yareba aho yari yaparitse moto ye akayibura. Twahise dutangira gukurikirana no gushakisha hirya no hino, iza gufatirwa mu muhanda Gicumbi-Kigali mu mudugudu wa Rusumo ku isaha ya saa tanu, itwawe na Kalisa wahise atabwa muri yombi.”

Kwibuka30

Akimara gufatwa yiyemereye ko yayibye ku rusengero aho yari iparitse akaba yari ayijyanye mu mujyi wa Kigali aho atuye mu murenge wa Kimisagara, akaba yari afite gahunda yo kugurisha ibyuma byayo bigashyirwa mu zindi moto.

SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye iriya moto iboneka ndetse n’ucyekwaho kuyiba agafatwa, atanga umuburo ku bishora mu bikorwa by’ubujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.

Yakomeje agira inama abatunze za moto kuzishyirishamo ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo bizajye byoroha kubona aho moto iri, bityo iyibwe ifatwe hakiri kare bitagoranye cyane mu kuyishakisha.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, naho moto yafashwe isubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

(Src: RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.