Ubwongereza: Abasaga ibihumbi 10 bazindukiye mu myigaragambyo basaba kongezwa umushahara

6,775

Abaforomo babarirwa mu bihumbi icumi n’abakora ku mbangukiragutabara mu Bwongereza, kuri uyu wa Mbere biyunze ku baganga mu myigaragambyo, mu gihe ibiganiro na Guverinoma ku kubagenera umushahara ukwiriye bikomeje kugorana.

Ni mu gihe u Bwongereza bwinjiye mu cyumweru bitekerezwa ko gishobora kuzaba kigoranye cyane mu myaka 75 ikigo gishinzwe ubuvuzi muri icyo gihugu, National Health Service (NHS), kimaze.

Ni igikorwa cyazanye amahurizo menshi ku rwego rw’ubuzima, kubera ko abaforomo n’abakora ku nkeragutabara bose bigaragambirije rimwe.

Biteganyijwe ko abaforomo bakomeza imyigaragambyo kuri uyu wa Kabiri, hagakurikiraho abavura ibijyanye n’ingingo z’umubiri (physiotherapists) bo bazigaragambya ku wa Kane, abakora mu mbangukiragutabara bagasubira mu mihanda ku wa Gatanu.

Ni mu gihe abaforomo bafatwa nk’abantu b’ibanze mu rwego rw’ubuvuzi, ugereranyije n’umubare wabo na serivisi batangamo umusanzu.

Mu byo abaforomo basaba, ku isonga hari ukuzamurirwa umushahara kugira ngo babashe guhangana n’ibiciro bikomeje kuzamuka cyane ku masoko, aho nko mu Ukuboza 2022 byazamutse ku 9.2 ku ijana, umubare mubi mu myaka myinshi ishize.

Nyamara ngo ntabwo ibiganiro birimo gutanga umusaruro ushimishije.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko abaforomo baho bari mu bahembwa make mu Burayi, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya OECD (Organisation for Economic Co-operation and Development).

Umuforomo ngo ashembwa hagati ya £33,000 – £35,000 ku mwaka, ariko ngo ntabwo ahuye n’aho ibintu bigeze.

Mu mwaka wa 2022, ubushakashatsi bwaje kwerekana ko nibura 14% biringira inzu zitanga ibiribwa (food banks), ziyoborwa n’imiryango y’abagiraneza bafasha NHS.

Ibyo byose ngo bituma benshi bafata ubuforomo nk’aho atari umwuga bashobora kujyamo kuri ubu cyangwa kugumamo niba bawurimo, ugasanga hari abahitamo kujya kwikorera muri za supermarkets.

Mu mwaka ushize ngo abagera ku 25,000 bavuye muri uyu mwuga, ku buryo icyuho mu bakozi mu mwuga w’ubuforomo gishobora kugera ku 40,000 mu 2023.

Ubwo imyigaragambyo yatangiraga mu Ukuboza 2022, Royal College of Nurses, ishuri rihugura abaforomo, ryari ryasabye ko bazamurirwa umushahara kuri 5%, hejuru y’ijanisha ibiciro byari bimaze kuzamukaho.

Ku wa Gatandatu, ihuriro ry’ubucuruzi mu Bwongereza ryandikiye Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, rimusaba guhagarika iyi myigaragambyo binyuze mu kongerera imishahara abaforomo.

Mu kiganiro yagiranye na TalkTV mu cyumweru gishize, Sunak yavuze ko “nakwishimira guha abaforomo izamuka rikomeye ry’umushahara,” ariko ngo guverinoma yagize amahitamo agoye, kuko irimo kunganira NHS mu zindi nzego nko gutanga ibikoresho bikenewe mu buvuzi n’imbangukiragutabara.

Nta musaruro ibiganiro by’amahuriro y’abakozi na Guverinoma birabasha gutanga.

Guverinoma ivuga ko kuzamura imishahara bishobora gutuma ibiciro ku masoko nabyo birushaho kuzamuka, bikongera inyungu bakwa na za banki. Byongeye, ngo nta bushobozi Guverinoma ifite buhagije.

Imyigaragambyo imaze kuba uburyo bwo gusaba Leta ibisubizo ku bibazo bikomeye, aho nko kuva mu mpeshyi ishize, abakozi basaga 500,000 bo mu nzego za Leta n’abikorera bamaze kwigaragambya.

Ni ibikorwa byahungabanyije amashuri, za kaminuza, ibikorwa by’ubwikorezi n’imirimo y’inzego za Leta.

Leave A Reply

Your email address will not be published.