Bwana Munyakazi Sadate yabwiye abafana ba Rayon Sports kudaha agaciro abavuga ko yaba yahiritswe ku buyobozi bwa Rayon.

9,393

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa burebure abafana b’iyi kipe aho yabasabye kwima amatwi abakomeje kuvuga ko komite ayoboye yatakarijwe icyizere irahirikwa nyuma y’uko ikipe irikuyoborwa n’akanama ngishwanama kashyizweho nyuma yuko ahagaritswe na FERWAFA.

Mu ijoro ryo kuwa Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,nibwo SKOL yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza n’abayobozi bagize akanama ngishwanama ka Rayon Sports barimo uwahoze ari perezida wayo Muvunyi Paul na Dr Emile Claude Rwagacondo.

Kuva perezida Munyakazi Sadate yafatirwa ibihano by’amezi 6 na FERWAFA kubera amagambo yayivuzeho muri Gashyantare ubwo yabafatiraga ibihano kubera ko batitabiriye igikombe cy’Intwari.

Amakuru avuga ko SKOL yemeye kuganira na Rayon Sports kubera ko perezida Munyakazi Sadate yashyizwe ku ruhande kubera ko yabakoroze cyane mu minsi ishize.

Kuva ibiganiro bya Rayon Sports byatangira kugenda neza,nta muntu n’umwe wo muri Komite ya Rayon Sports ubigaragaramo ariyo mpamvu benshi bemeza ko isigaye ku izina gusa ahubwo yahiritswe n’akanama ngishwanama.

Ubwo Munyakazi Sadate yari akiri mu kazi haburaga gato ngo uru ruganda rwa SKOL rutandukane n’iyi kipe cyane ko nawe yavuze ko ngo umubano wabo umeze nk’uwa bisi yacitse feri ikeneye aho yegama.

Mu butumwa bwashyizweho na Sadate uyu munsi bugira buti “Twirinde ibiturangaza nabadushuka cyane cyane abashaka kubereka ko Komite mwitoreye idahari, turahari kandi ntituzatezuka ku ntego mwaduhaye, Umurongo ni wa wundi ni ugukorera mu mucyo duharanira ukuri”.

Amakuru aravuga ko aka kanama ngishwanama ka Rayon Sports karimo abantu 7 biganjemo abayoboye Rayon Sports karasinyana amasezerano na SKOL ariko ngo ntabwo Sadate yemerewe kuyasinyaho.

Amakuru aravuga ko SKOL iratanga amafaranga yari asigaye kuri iyi saison agera kuri Frw 33 000 000 (Rayon Sports ihembe abakozi bayo) amasezerano mashya ashobora kuzagera mu Frw 150 000 000.

Hakiyongeraho imyambaro ifite agaciro ka 25, 000 000FRW Ikibuga, aho abakinnyi baruhukira na Bar.

Amakuru aravuga ko SKOL irashyira abakinnyi ba Rayon Sports mu bakozi bayo,gupanga ibijyanye no kwamamaza,gukorana na Fan Base,kugura no kugurisha abakinnyi n’ibindi.

Ubutumwa burambuye Munyakazi Sadate yageneye Abafana:

Mwaramutse mwese,

Nongere mbashimire uburyo mukora ibishoboka byose ngo duteze imbere Equipe yacu imbere;

Urukundo dukunda Equipe yacu rutuma duharanira icyayiteza imbere nayo ikaduha ibyishimo;

Equipe ni iyacu twese niyo mpamvu twatangiye urugendo rwo kuyiteza imbere dushingiye ku musingi ( fondation) ukomeye ibi bizandikwa mu mateka yacu twese, duharanire ko buri umwe amateka azamwibuka nkuwabigezemo uruhare;

Uruhare rwa buri wese rurakenewe kdi rurasaba ko dukorera hamwe tukimakaza umuco wo gukorera mu mucyo tuvugisha ukuri kuko nicyo Abanyamuryango muhagarariye baducyeneyeho;

Ubuyobozi dufite aka kanya ni Indangizo twahawe tuzabazwa uko twayikoresheje niyo mpamvu nkangurira buri muyobozi guharanira ko indangizo afite ayitwaramo neza tugafata ibyemezo biduhesha agaciro, nkuko nabivuze ibyo dukora byose ni amateka yacu kdi ibikorwa byacu Niko gaciro kacu kuyu munsi n’ejo hazaza;

Impinduka duharanira muri Equipe ziragoye ariko niba dushaka Equipe ikomeye kandi y’ubukombe tugomba guharanira gushyira ibintu ku murongo ku buryo igihe tuza twushe ikivi abandi bazakomerezaho bitabagoye. Impinduka ziravuna ariko iyo zifite abagabo n’abagore nkamwe bi inyangamugayo zirashoboka;

Tunezezwe no kubaka ibirambye kurusha inyungu za kanya gato, duharanire kwigira no kwihesha agaciro, duhe Equipe banyirayo aribo Abanyarwanda bayikunda kandi bayihebeye tubereke ko ari iyabo kandi ko bagomba gufata iya mbere kugena ibiyikorerwa no kuyifasha kubaho kandi nzi neza ko bazatwumva igihe tuzaba tukiri mu murongo w’Ukuri ndetse dukorera mu mucyo;

Twirinde ibiturangaza nabadushuka cyane cyane abashaka kubereka ko Komite mwitoreye idahari, turahari kandi ntituzatezuka ku ntego mwaduhaye, Umurongo ni wa wundi ni ugukorera mu mucyo duharanira ukuri;

Mbifurije Imigisha ituruka ku Mana kdi nongere mbasabe gukomeza umurongo twihaye,

Umuvandimwe wanyu, Umuyobozi wanyu.

Munyakazi Sadate

Leave A Reply

Your email address will not be published.