Gakenke: Padiri wa paruwasi Mbogo akekwaho gusambanya abana none yatawe muri yombi.

8,617

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi mu cyumweru gishize Padiri Mukuru wa Paroise ya Mbogo iherereye mu murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, Bwana Dukuzumuremyi Jean Leonard, rumukurikiranyeho ibyaha byo gusambanya umwana w’umukobwa ku gahato.

Shown within Northern Province and Rwanda
Akarere ka Gakenke kari mu ntara y’amajyaruguru.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bamenye aya makuru, bagahita bata muri yombi uyu mu padiri kuwa 11 Gicurasi.

Ati Yitwa Dukuzumuremyi Jean Leonard,akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17.Padiri n’umuntu ukomeye ariko ntabwo ari hejuru y’amategeko.”

Yavuze ko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha ari nabwo buzi aho igeze kuri ubu.

Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugana n’abapadiri bagenzi ba Dukuzumuremyi kuri iki kibazo, abemeye kuvuga basobanura ko babujijwe kugira icyo batangaza mu gihe cyose hagikorwa iperereza.

Umwe wagize icyo atangariza Ijiwi ry’Amerika ariko utifuje kuvuga amazina ye, yavuze ko iki kibazo gisa n’amayobera mu mpamvu zigera kuri ebyiri yatanze: Iya mbere agaragaza ko bishoboka ko uwo mukobwa yabeshyeye Padiri, kuko amakuru afite agaragaza ko ibyo bamubajije byose kuri Padiri yabiyobewe. Indi mpamvu ya kabiri akavuga ko n’umuntu waba afitanye ikibazo na Padiri ashobora kumutega uwo mukobwa.

Yagize ati “Umukobwa w’imyaka 17 aba asa n’umugore bivuze ko uwashatse kugusha padiri mu cyaha yabigeraho kuko nawe ari umuntu.”

Amakuru avuga ko umwe mu bagize umuryango w’uyu mwana ariwe wareze padiri Dukuzumuremyi kuko atafatiwe mu cyuho gusa bivugwa ko uyu mupadiri yakundaga abagore.

Bivugwa ko uyu mupadiri yahamagajwe ku bugenzacyaha mu Gakenke atega moto imugezayo ahageze atabwa muri yombi

Umuryango CLADHO uri mu zirengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko n’ubw’umwana wabwiye IJWI R’AMERIKA ko kuva u Rwanda rwafatanga ingamba za Guma mu rugo.

Umuyobozi w’uyu muryango,Bwana Evariste Murwanashyaka yagize ati Muri iki gihe abana benshi batakiga,ikibazo cy’ihohoterwa ryabo kiragaragara kuko mu byumweru 3 ubwo hari Guma mu rugo habonetse ibyaha byo gusambanya abana 28.Mu by’ukuri ihohoterwa ryaragaragaye kandi rishobora gukomeza kubera ko abana bagiye kumara igihe kirekire batajya ku ishuri.

Uretse ihohoterwa ry’igitsina n’iribabaza umubiri,bashobora guhura n’iry’imirimo ivunanye….”

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese usambanya umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14)

igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Inkuru y’umuryango

Comments are closed.