Bwana Ntahomvukiye Etienne yafatiwe mu cyuho ari gukora inzoga z’igikwangari zitemewe

7,888

Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwitwa Ntahomvukiye Etienne w’imyaka 21 akorera iwe mu Murenga wa Gishamvu inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’ibikwangari.

Yaguwe gitumo amaze gukora litiro 1000,  aho yiteguraga kujya kuziranguza ku isoko. Undi iwe hafatiwe litiro 250 ndetse n’ibikoresho yifashishaga akora ikiyobyabwenge cya Kanyanga, gusa yaracitse arimo gushakishwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) John Niyibizi, yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru ko bariya baturage bakora inzoga zitemewe.

Yagize ati: “Abaturage bamaze gutanga amakuru twakoze igikorwa cyo kujya kubafata. Umwe twasanze afite litiro 1,000 undi afite litiro 250 ndetse n’ibikoresho byo gukora Kanyanga gusa ntayo yari afite. ”

Yakomeje avuga ko abaturage bakangurirwa kureka ziriya nzoga kuko zibagiraho ingaruka mu buzima ndetse no ku mutekano.

Yagize ati:  “Ziriya nzoga zigira ingaruka ku buzima bwabo haba mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kirambye. Ziteza amakimbirane mu miryango ndetse zinabatera gukora ibyaha bigatuma bafungwa.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye yakomeje akangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga, bagatangira amakuru ku gihe. Yanabibukije ko muri iki gihe nta muntu wemerewe gucuruza akabari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Inzoga zafashwe  zahise zimenwa, Ntahomvukiye yashyikirijwe nzego z’ubuyobozi kugira ngo atange amande.

This image has an empty alt attribute; its file name is Ibikwangari.jpeg
Leave A Reply

Your email address will not be published.