Joe Biden arahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi mu matora ya Prezida muri Amerika

8,160
Kwibuka30

Isuzuma ry’uburyo amahirwe arutana hagati y’abakandida Perezida Donald Trump na Joe Biden wigeze kuba visi perezida w’icyo gihugu, rigaragaza ko Biden ubu arusha mugenzi we amanota icyenda.

Ni amajwi yashyizwe hamwe na CNN ishingiye ku makusanyabitekerezo y’ibigo bitandatu bitandukanye (CNN Poll of Polls), yakozwe harebwa uwaba ahabwa amahirwe n’abaturage biyandikishije ku ilisiti y’itora, hagati ya Biden na Trump. Ibyavuyemo bigaragaza ko 51% bashyigikiye Biden, mu gihe Trump afite 42%.

Ni impuzandengo yashingiye ku byakusanyijwe na Washington Post-ABC News hagati ya tariki 12-15 Kanama, CNN hagati ya tariki 12-15 Kanama, NBC News/Wall Street Journal ku wa 9-12 Kanama, Fox News ku wa 9-12 Kanama, Monmouth University hagati ya tariki 6-10 Kanama na NPR/PBS NewsHour/Marist ku wa 3-1 Kanama.

Mu ikusanyabitekerezo rya CNN ukwayo ryatangajwe ku Cyumweru, bigaragara ko Biden yari afite abamushyigikiye 50%, mu gihe Trump bari 46%. Iyo ubihuje n’izindi nyigo nto zakozwe, ukoze impuzandengo bigaragaza ko amahirwe ya Biden akomeje kuba hejuru y’aya Trump.

Muri izo nyigo esheshatu, ebyiri ni zo zakozwe Biden yaramaze gutangaza ko aziyamamazanya na Senateri Kamala Harris, wo muri California. Zigaragaza ko ayo mahitamo yakiriwe neza, kuko 52% by’abatora, mu igenzura rya CNN bagaragaje ko ari amahitamo meza, barimo 82% bo mu ishyaka rye ry’aba- démocrates.

Kwibuka30

Ni mu gihe mu ikusanyabitekerezo rya Washington Post/ABC News poll, 54% by’Abanyamerika bagaragaje ko bashyigikiye amahitamo ya Biden kuri Harris, aba- démocrates by’umwihariko babyemeza kuri 86%.

Muri uko kugaragaza ko bashyigikiye Biden, ni nako bagaragaza ko batemeranya na Trump, harebwe ku gipimo kizwi nka ‘approval rating’.

Mu mibare yakusanyijwe na CNN, 42% by’Abanyamerika nibo bemeranya na Trump, mu gihe 54% batemeranya nawe. Mu ryakozwe na Washington Post/ABC News, abemeranya na we ni 43% mu gihe abatemeranya na we ari 55%.

Naho iryakozwe na NBC News/Wall Street Journal ryagaragaje ko 44% by’abatora baniyandikishije muri uyu mwaka bemeranya na Trump, abatemeranya na we bakaba 53%, mu gihe iryakozwe na Fox News rigaragaza ko abemeanya na Trump ari 44%, naho 54% ntibemeranye.

Iyi mibare kandi yagendaga yerekana ko abaturage benshi muri Amerika banyotewe no kwitabira amatora y’uyu mwaka, aho bagera kuri 79%, umubare uri hejuru ugereranyije n’uko byabaga bimeze mu yindi myaka.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.