Bwana Nzayisenga Martin wasoromaga icyayi yituye hasi arapfa

5,326

Bwana NZAYISENGA Martin wo mu Karere ka Karongi wari mu murima w’icyayi ari gusoroma yituye hasi ubwo yari mu murima.

Mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nzayisenga Martin wituye hasi ubwo yari mu murima asoroma icyayi, ahita yitaba Imana.

Byabereye mu kagari ka Kaguta mu murenge wa Twumba kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023.

Saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu nibwo abari kumwe na Nzayisenga mu murima bahamagaye ubuyobozi bw’umurenge wa Twumba batanga aya makuru ko mugenzi wabo yituye hasi, agahita ashira umwuka.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi zahise zihagera mu gukusanya amakuru y’icyahitanye nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Saïba Gashanana yatangaje ko umuryango we wemeje ko Nzayisenga yari arwaye igicuri.

Igicuri ni indwara ifata ku bwonko ikunze kurangwa no kwikubita hasi. Iyi ndwara iterwa no kuba umwana yaravutse ananiwe cyangwa kuba umuntu yarakoze impanuka agakomereka ku bwonko.

Comments are closed.