Bwana Nyamulinda wigeze kuyobora umujyi wa Kigali yahawe inshingano zikomeye muri Benin

2,957

Bwana Nyamulinda Pascal wigeze kuyobora umujyi wa Kigali mu myaka itanu ishize yagizwe umuyobozi w’ikigo gishinzwe indangamuntu mu gihugu cya Benin.

Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yagize Umunyarwanda Pascal Nyamulinda, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishizwe Irangamuntu (Agence Nationale d’Identification des Personnes/ANIP).

Uyu ni umwe mu myanzuro yaturutse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya Bénin, yateranye ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, iyobowe na Perezida Talon.

Pascal Nyamulinda yayoboye Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu mu Rwanda (NIDA).

Ikinyamakuru 24haubenin.info, gitangaza ko Nyamulinda yasimbuye kuri uwo mwanya Dr Cyrille Gougbédji ku buyobozi bwa ANIP, akaba yari kuri uwo mwanya kuva mu 2021.

ANIP yashyizweho n’itegeko numero 2017-08 ryo ku wa 19 Kamena 2017, ihabwa inshingano zo kwegeranya imyirondoro n’amakuru y’irangamimerere by’abaturage bose ba Repubulika ya Bénin, ndetse igakurikiranwa na Perezida wa Repubulika.

Izindi nshingano za ANIP harimo kandi kwegeranya imyirondoro y’abaturage, bigashyirwa mu nyandiko zifatika no mu ikoranabuhanga, kandi amakuru yabo akaba arinzwe neza. Si ibyo gusa kandi kuko bizajyana no kumenya neza abaturage batuye ku butaka bwa Bénin.

Pascal Nyamulinda yakoze imirimo itadukanye mu Rwanda, aho ku wa 17 Gashyantare 2017 yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Monique Mukaruliza, wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Lusaka muri Zambia.

Muri Mata 2018 nibwo Nyamulinda yaje kwegura ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali.

Mbere yo kuyobora Umujyi wa Kigali, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Irangamuntu (NIDA), kuva muri 2007 kicyitwa Umushinga w’Irangamuntu, kugeza ku wa 3 Gashyantare 2017.

(Src:Kigalitoday.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.