Bwana Sindayigaya Eric wakwirakwizaga urumogi mu baturage yatawe muri yombi.

5,508

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’abaturage yafashe Sindayigaya Eric w’imyaka 32, yafatanwe udupfunyika  tw’urumogi 282 agiye kuruha undi muntu ngo arucuruze. Sindayigaya yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga afatirwa  mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka  Kagina,Umudugudu wa Rugarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa Sindayigaya  kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari basanzwe bafite amakuru ko acuruza urumogi. Hari umuturage wari ufite amakuru ko hari umuntu agiye kuruha ahita abwira Polisi nayo imufatira mu cyuho.

SP Kanamugire yagize ati” Hari umuturage wari ufite amakuru ko Sindayigaya acuruza urumogi mu baturage ndetse ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga hari umuntu agiye kuruha. Uwo muturage yahaye amakuru Polisi ihita ikurikirana imufatana udupfunyika 282.”

Sindayigaya amaze gufatwa yemeye ko koko asanzwe acuruza urumogi, yavuze ko aruhabwa n’uwitwa Alex, arumuhera ahitwa ku giti cy’inyoni mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru ava mu nzego z’ubutabera avuga ko atari ubwa mbere Sindayigaya ahaniwe icyaha cyo gukwirakwiza urumogi mu baturage kuko ku nshuro ya mbere yakatiwe igihano cy’imyaka ibiri arangije igihano abisubiramo nanone arafatwa inkiko zimuha  igihano cy’imyaka 3 aho yasoje igihano mu mwaka wa 2019. Nanone kuri iyi nshuro yongeye gufatirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi mu baturage.

Sindayigaya yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe, ni mugihe hagishakishwa abandi yakoranaga nabo.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

(Src:RNP)

Comments are closed.