U Rwanda rwahakanye amakuru avuga ko rwanekaga umukobwa wa Rusesabagina rwifashishije programu ya “PEGASUS”

7,311
Kwibuka30
Hotel Rwanda activist's daughter placed under Pegasus surveillance | Rwanda  | The Guardian
Leta y’u Rwanda yahakanye amakuru avuga ko rumaze igihe runeka umukobwa wa Paul Rusesabagina rwifashishije programu ya mudasobwa yitwa Pegasus.

Ni inkuru yaje ku mitwe ya bimwe mu binyamakuru byo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nka the Guardian, ndetse n’ibindi. Ayo makuru avuga ko Leta y’U Rwanda yaba yarifashishije software yakorewe mu gihugu cya israel mu kuneka umukobwa wa Paul RUSESABAGINA witwa Carine Rusesabagina, umukobwa wumvikanye kenshi avugira ise umaze igihe afungiwe mu Rwanda azira ibyaha bitandukanye byakozwe n’umutwe we wakoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Iyo program (cyangwa Software), ibasha gufasha uri kuyikoresha kumva amakuru yose y’uwo bashatse kuneka ku buryo ubasha kumva no gukurikirana ibiganiro byose bikorerwa kuri telefoni ye kandi ijya muri tel y’umuntu atabizi.

Pegasus iyo yinjiye muri telefoni yawe na none, uri kuyikoresha abasha kubona ijambo banga iryo ariryo ryose wakoresheje ahantu hatandukanye. Biravugwa kandi ko muri za application nka Whatsapp, signal, Pagasus imaze kugeramo.

Ikigo Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP) kivuga ko mu gihe kigera ku mezi atandatu kugera tariki 03 z’uku kwezi kwa karindwi, telephone ya Kanimba yarimo Pegasus.

U Rwanda ariko rukaba rwahakanye ayo makuru. Binyuze kuri Ministre Biruta Vincent ushinzwe ububanyi n’amahanga, yahakanye ko u Rwanda rwakoresheje iyo programu mu kuneka uwo mukobwa, ndetse Vincent yavuze ko u Rwanda rudafite iyo programme.

Kwibuka30

Ikigo cya Israel NSO Group cyakoze Pegasus kivuga ko cyayigurishije kuri za leta ngo zikurikirane abanyabyaha n’abakora iterabwoba kandi ko yakijije ubuzima bw’abantu benshi.

Hari Hashize igihe Prezida Paul Kagame ahakana ko U Rwanda rukoresha tel z’abantu mu kubaneka.

Mu mwaka wa 2019, prezida wa Repubulika y’u Rwanda yatangarije itangazamakuru ko u Rwanda rudakoresha uburyo bwo kumva tel z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kubera ko iryo koranabuhanga rihenze ku buryo u Rwanda rutabona ububasha bwo kurigura.

Prezida Kagame yagize ati:”Ariko iyaba nanjye ahubwo nari mfite iryo koranabuhanga, ariko nanumvise ko rihenze cyane uko nabisomye”

Prezida Kagame yokomeje ati:”Ntabwo nakoresha ayo mafaranga yose ku muntu uri iyo udafite icyo antwaye, umuntu undwanyiriza mu Bwongereza!? Hoya ahubwo mpangayikishijwe na bariya binjirira mu Kinigi bakica abantu…”

Umukobwa wa Rusesabagina yatangarije the Guardian ko nyuma yo kumenya ko terefoni ye yumvirizwa, yahisemo kugura indi sim card.

Leave A Reply

Your email address will not be published.