Byamenyekanye ko Thomas Tucher atazakomezanya na Bayern Munchen

1,669

Akazi k’umutoza wa Bayern Munchen Thomas Tucher karatekanye by’aka kanya mugihe hagitegerejwe ko isaha azavira muri iyi kipe igera, akabona kwerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe ifite akabyiniriro ka The Bavarians.

Ibi byakomeje kuvugwa nyumay’aho atsindiwe na Bayern Leverkusen bari bahanganiye igikombe yaje no kuyikuraho(Bayern) amanota atatu, bigatuma isigwa amanota umunani yose, amahirwe menshi akaba ari uko iyi kipe banahuje stade ariyo yazatwara igikombe cya shampiyona mu gihe yatsinda imikino 9 iri imbere.

Amakiriro y’uyu mutoza waje mu Budage aturutse muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, ni mu gikombe cy’amakipe yitwaye neza ku mugabane w’iburayi kizwi nka UEFA Champions League, izaba ishaka gutwara ku nshuro ya 7 dore ko n’igikombe cya DFB Pokal cy’iwabo bamaze kuvam.

Uyu mutoza w’imyaka 50 mu gihe atakwitwara neza muri Champions League, nk’uko ikinyamakuru sky Germany cyabitangaje, azasezererwa n’iyi kipe ku musozo w’uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 dore ko kuri bo waba warabaye imfabusa nta gikombe na kimwe bawutwayemo.

Comments are closed.