Byemejwe ko wa mugabo ukurikiranyweho gusambanira mu kabari afungwa iminsi 30 y’agateganyo

4,291

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko wa mukozi w’Akarere ka Nyamagabe uhereutse kugaragara mu bikorwa by’urukozasoni akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Kuri uyu wa 25 Mata 2023, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko wa mukozi ukorera Akarere ka Nyamagabe akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Twibutse ko uyu mugabo mu ntangiriro zo muri uku kwezi kwa kane yagaragaye asa nk’uri gusambanira muri kamwe mu tubari two gace Gasyata umugore amwicaye ku bibero, undi nawe yakuyemo umukandara yanamanuye ipataro, byose bikorerwa mu ruhame.

Urukiko rwanzuye rutya nyuma y’aho uyu mugabo n’umwunganira mu mategeko basabye urukiko ko yaburana ataha iwe ariko rutera utwatsi ubu busabe bwe.

Comments are closed.