Abantu 10 barimo n’uwahoze ari major barashinjwa kugira uruhare ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cyagwiriye abaturage

4,797
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu icumi harimo n’uwahoze ari major mu ngabo z’u Rwanda RDF, bose bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abaturage mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira yatangaje ko abafunzwe ari Rtd Major Paul Katabarwa, Maniriho Protais, Uwamariya Jacqueline, Nkurunziza Gilbert, Hakizimana Eric, Nshimiyimana Faustin, Iyakaremye Liberate, Uwimana Moussa, Ndacyayisenga Emmanuel na Matebuka Jean.

Dr Murangira yavuze ko aba bose batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bitatu birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gukora ubucukuzi nta ruhushya.

Uretse Rtd Major Paul Katabarwa, abandi ni abayobozi mu nzego z’ibanze abandi bakaba ari abacukuraga mu kirombe cyagwiriye abaturage batandatu, nk’uko Murangira yakomeje abisobanura.

Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha byatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019, biza gutahurwa aho iki kirombe kigwiriye abantu ku itariki 19 Mata 2023. Abo bantu bacukuraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko amabuye y’agaciro, ayo mabuye akaba ataramenyekana ubwoko bwayo ndetse hakaba hagikorwa iperereza”.

Kwibuka30

Bamaze iminsi babashakisha ariko kugeza ubu nta gakuru k’imibiri y’abaheze muri icyo kirombe.

Bikimara kumenyekana ko ikirombe cyaguye kuri abo bantu, ibikorwa byo kubashakisha byahise bitangira ariko ntacyo byatanze kuko byaje gukomwa mu nkokora n’igitaka cyongeye kuriduka.

Mu bagabo batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye, harimo abanyeshuri batatu bo mu kigo cy’amashuri cya Kinazi, n’abagabo babiri bo muri Kinazi n’undi umwe wazanye na nyiri ikirombe, aba bakaba bari bamaze iminsi bacukura ayo mabuye.

Ku bijyanye n’ibicukurwa muri icyo kirombe, abahaturiye bavuga ko batabizi bagasobanura ko byapakirwaga mu mifuka, bikajyanwa ari nijoro.

Ubucukuzi bwakorerwaga muri iki kirombe bakoraga basimburana, hakaba abakora ku manywa n’abakora nijoro kandi bose bagatahana amafaranga ibihumbi bibiri, kuko 500 yo bayabahagamo ibyo kurya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.